Rusesabagina Paul yavuze ko kuba yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye, abona nta butabera ateze kubona mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo akaba yatangaje ko yikuye mu rubanza, akaba ahagaritse kuburana.
Nyuma y’uko Rusesabagina atangaje ko avuye mu rubanza, Me Rudakemwa umwunganira na we yavuze ko ashyigikiye ibyo Rusesabagina yavuze byo gusezera mu rubanza.
Ibi Rusesabagina yabivuze nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwanzura ko rutesheje agaciro ubusabe bwa Rusesabagina bw’amezi atandatu yo gutegura dosiye, rwemeza ko urubanza rukomeza.
Amategeko mpuzamahanga avuga ko Iyo umuntu yikuye mu rubanza nk’ibi bya Rusesabagina, Urukiko rumuhamya ibyaha byose aregwa nk’uko abishinjwa n’Ubushinjacyaha, rukamukatira ibihano.
Urukiko rwahise rubaza Me Rudakemwa icyo yakongera ku byari bimaze gutangazwa n’uwo yunganira, na we agira ati: “Njye ndamwunganira ibyavuze ndabishyigikiye nta kindi narenzaho kandi nkaba nsaba uburenganzira nkaba nakwigendera”.
Umucamanza yavuze ko ari uburenganzira bw’ubumuranyi kwivana mu rubanza, gusa umucamanza asaba Me Rudakemwa kuguma mu cyumba cy’iburananisha kugira ngo aze gusinya ku myanzuro y’iburanisha urubanza rushojwe kuko na bo baribayemo.
Umucamanza yavuze ko iburanisha rikomeza, Nsabimana Callixte akaba ari we wari ugezweho.
Callixte Nsabimana ‘Sankara’ Yongeye Gushinja Rusesabagina
Sankara yakomeje kwiregura ku byaha aregwa birimo ibyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha mu gutwika inyubako n’imitungo, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigamije gushoza intambara ndetse no gukusanya inkunga ikomoka ku iterabwoba. Abyemera byose.
Nsabimana Callixte ‘Sankara’
Sankara yumvikanye mu rukiko asobanura uburyo Rusesabagina wari Perezida wa MRCD we ari Vice Perezida yagiye ashaka amafaranga yabafasha mu kugaba ibitero mu Rwanda. Yavuze ko hari amafaranga yibuka yahawe FLN agera ku bihumbi 255 by’amadolari y’Amerika yatanzwe n’abantu batandukanye.
Muri yo yavuze ko ibihumbi 190 by’amadolari yatanzwe na Paul Rusesabagina. Yumvikanisha ko ayo madorali yose yayakuye kwa Perezida Edgar Lungu wa Zambiya, ndetse n’umucuruzi w’Umunyarwanda Nsengiyumva Apollinaire uba muri Zambiya.
Sankara yavuze ko aya mafaranga bayakoresheje mu gutegura ibitero. Ati: “None se Rusesabagina yahagarara hano, agahakana ko ataziranye na Perezida Edgar Lungu. Mu nshuti zose, kuki nicara hano nkahitamo Edgar, hari isambu dupfa, nigeze mfungirwayo se? Sinari muzi.’’ Kugeza ubu igihugu cya Zambiya cyahakanye aya makuru kivuga ko atari ukuri.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa hanyuma iburanisha ritaha rikazatangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’. Biteganyijwe ko iburanisha ritaha rizakomeza ku wa 24 na 25 z’uku kwezi kwa 3/2021.
Umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano w’Urwanda
Cg kwangiriza izina ry’Urwanda, nokwangiriza umutungu wabaturage bu rwanda
Nokongera kumena amaraso yabana babanyarwanda akwiye guhanwa byintanga rugero
Njye ndababara cyane abakoribyo kumugaragaro barangiza bakigira nyoni nyinshi numva binteye ikibazo, Rusesabagina mumukatire ibikwiye Banyakubahwa
Nzinezako dufite ubutabera mugihugu cyacyu dukunda buca Imanza nkuko ziri
Murakoze ndabakunda
Kd nkunda ni Gihugu cyanjye umuntu wese uzashaka kutuvogera nanjye nditayari kuzamurwanya mfatanije ningabo zacu zidahwema kuducungira unutekano
Umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano w’Urwanda
Cg kwangiriza izina ry’Urwanda, nokwangiriza umutungu wabaturage bu rwanda
Nokongera kumena amaraso yabana babanyarwanda akwiye guhanwa byintanga rugero
Njye ndababara cyane abakoribyo kumugaragaro barangiza bakigira nyoni nyinshi numva binteye ikibazo, Rusesabagina mumukatire ibikwiye Banyakubahwa
Nzinezako dufite ubutabera mugihugu cyacyu dukunda buca Imanza nkuko ziri
Murakoze ndabakunda
Kd nkunda ni Gihugu cyanjye umuntu wese uzashaka kutuvogera nanjye nditayari kuzamurwanya mfatanije ningabo zacu zidahwema kuducungira unutekano