Paul Rusesabagina nyuma yo kumenyesha urukiko ko atazongera kwitabira iburanisha tarikiya 12 Werurwe 2021, mu iburanisha ryo kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 yanze kwitabira urubanza areganwamo n’abandi 21 urukiko rwanzura ko urubanza rukomeza.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe , nibwo mu Rukiko Rukuru Urugero rwarwo rushinzwe kuburanisha ibyaha b’iterabwoba n’ibyaha nyambukiranyamipaka rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina areganwamo n’abandi bantu 21 bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN ushinjwa ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu Iburanisha ryo kuwa 12 Werurwe, Rusesabagina yabwiye urukiko ko yikuye mu rubanza aho yatanze impamvu avuga ko nta butabera bwizewe yahabwa mu gihe n’ubundi avuga ko yaje mu Rwanda ashimuswe. Icyo gihe Paul Rusesabagina yasabye gusubukura urubanza mu mezi atandatu, avuga ko akeneye umwanya wo kwiga kuri dosiye ye.
Perezida w’Iburanisha uyu munsi yasabye ubuyobozi bwa Gereza ya Mageragere gusoma inyandiko Paul Rusesabagina yatanze muri Raporo yasomwe n’muyobozi wa Gereza CSP Michael Kamugisha.
Yagize ati” Tubaye tubamenyesheje ko Paul Rusesabagina atitabira iburanisha ry’uyu munsi. Nkuko yabibawiye kuwa 12 Werurwe 2021, Yavuze ko usibye n’uyu munsi n’ikindi gihe atazongera kwitaba uru rukiko avuga ko rutamuha ubutabera bukwiye”
Itegeko rivuga ko iyo uburana n’abamwunganira banze kwitabira urubanza, Urukiko rwishyiriraho umunyamategeko umwunganira adahari kugeza urubanza rurangiye.