Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika umaze imyaka 50 mu mirimo ya Politike, yatangaje ko afite imbaraga z’umubiri n’ubushobozi bw’imitekerereze byo kuyobora Amerika mu myaka ine iri imbere.
Ni nyuma y’uko bamwe mu banyamategeko bo mu ishyaka ry’abademocrate bavugiye mu ibanga i Washington ibikomeje komeje guhwihwiswa ko uyu mugabo ufite imyaka 81 y’amavuko yaba atagifite imbaraga zihagije n’ubushobozi bw’imitekerereze byo guhangana na Trump mu mezi ane ari imbere mbere y’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika yinjira mu matora ateganijwe italiki eshanu z’ukwezi kwa cumi na kumwe.
Mu kiganiro cyamaze iminota 22 kuri eleviziyo ABC ya hano muri Amerika, Joe Biden yemeje ko ari we muntu ubereye kuyobora iki gihugu kandi azi uko ibisabwa gukorwa bishyirwa mu bikorwa. Amagambo yavugiye kuri iyo televiziyo ni kimwe n’ayo yari yabwiye abamushyigikiye bagera kuri 300 muri Leta ya Wisconsin.
Abademocrate bakomeje gutinya ko igihe cye ku butegetsi cyaba kigiye kurangira kuva mu cyumweru gishize ubwo yagiranaga ikiganiro-mpaka na Donal Trump, ntabashe gukurikiranya ibitekerezo neza cyangwa rimwe na rimwe agasa n’utaye umurongo w’ibyabajijwe, ntahagarare ku bikorwa amaze imyaka itatu n’igice akora nk’umukuru w’igihugu.
Perezida Biden noneho wakurikiranyaga ibitekerezo adategwa cyangwa ngo azuyaze mu gusubiza ibibazo, yavuze ko mu gihe icyo kiganiro-mpaka cyabaga yari ananiwe cyane, atameze neza kuko yari arwaye ibicurane. Yavuze ko kuba ataritwaye neza icyo gihe ari ikosa rye ariko yongeraho ry’ari iry’akanya gato atari irihoraho.
Umunyamakuru Stephanopoulos wakoranye icyo kiganiro na Biden ni umwe mu bazwiho ubuhanga hano muri Amerika. Yatangaje ko Trump we yanze ubusabe bwo kucyitabira.