Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yituye hasi mu buryo butunguranye, ubwo yari mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo ku basore n’inkumi bashya binjiye mu gisirikare cy’Amerika, wabaye k’umunsi w’ejo kuwa 1 Nyakanga 2023.
Muri uwo muhango ubwo Perezida Biden yari amaze gushyikiriza impamyabumenyi umusirikare wa nyuma, yasubiye inyuma asa n’ugana mu byicaro bye ariko aza kugaragara nk’ugize ikibazo cy’akaguru bituma yitura hasi.
Nubwo yari ashagawe n’abarinze be nta n’umwe wabashije kumuramira. Gusa nyuma y’amasegonda make yongeye guhaguruka umuhango urakomeza.
Nyuma y’iyi mpanuka, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, White House byatangaje ko nta kibazo gikomeye Perezida Biden yayikuyemo.
Abashinzwe umutekano wa Biden bahise bihutira kumuhagurutsa