Nyuma yuko Abanyekongo bamwe biraye mu mihanda bamagana uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ntibyabujije ko ahaza aho yahageze mu gicuku.
Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko muri Afurika, yageze i Kinshasa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023.
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya cya N’djili, Perezida Macron yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Sama Lukonde wari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula ndetse na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki Gihugu, Patrick Muyaya.
Amakuru aturuka muri Congo avuga ko uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023, Perezida Macron aza kwakirwa na Félix Tshisekedi mu biro bye, bakagirana ibiganiro biza kuba mu ibanga rikomeye.
Nyuma y’ibyo biganiro biza kuba mu muhezo, haraba ikiganiro n’abanyamakuru kiza kuba kirimo aba Bakuru b’Ibihugu byombi.
Ni ikiganiro kitezwemo byinshi birimo ibibazo Congo ifitanye n’u Rwanda dore ko biri mu byibanze bizanye Perezida Emmanuel Macron mu rwego rwo gushaka umuti wabyo.
Ni uruzinduko rubaye kandi nyuma yuko bamwe mu Banyekongo bari bagaragaje ko batifuza ko Emmanuel Macron atagenderera Igihugu cyabo, bamushinja kuba akorana n’u Rwanda kandi ngo u Rwanda ari umwanzi wabo.
RWANDATRIBUNE.COM