Ubwo yarataga Ukraine avuga ko ishoboye, perezida Emmanuel Macron yashyizeho akanyuzo, asohora amafoto amugaragaza akubita ingumi rutura ku mufuka wo mu iteramakofe, ibizigira bibyimbye, mu rwego rwo kwerekana icyo ashoboye.
Gafotozi wa Perezida w’Ubufaransa yagaragaje amafoto abiri ku rubuga rwa Instagram, nyuma yaho Macron atangiye kugaragaza mu ruhame umurongo w’ibitekerezo bya gashozantambara ku Burusiya.
Bidatinze aka wa munyamerika Rocky Marciano wabaye icyamamare mu iteramakofe – Macron yatangiye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Wenda mu buryo butabura kwibazwaho, abandi bibajije niba ayo mafoto hari ukuntu “yahawe indi nyito”.
Abayashidikanyaho bagarutse ku ngano y’ibizigira bye, bongera gutangaza iyo foto ari mu iteramakofe iri kumwe n’indi ya Macron, w’imyaka 46, afite ukuboko kunanutse ugereranyije n’iyagaragaye.
Abandi bateye urwenya batangaza ayo mafoto ku rubuga X, yafashwe na Soazing de la Moissonnière, bavuga ko agaragaza Macron, ukunda gukina iteramakofe, arimo kwitegura guha ingumi Uburusiya na Perezida wabwo w’imyaka 71 y’amavuko, Vladimir Putin.
Ayo mafoto yatangajwe hashize igihe kitageze ku cyumweru Macron yumvikanishije ko kohereza muri Ukraine abasirikare bo mu burengerazuba bw’isi ari ikintu gishobora kubaho.
Avugira kuri televiziyo mu Bufaransa ku wa kane w’icyumweru gishize, Macron yaburiye ko Uburusiya burimo gushaka kubaka ubudahangarwa bwabwo kandi ko butazabireka ubu.
Yagize ati: “Niba dutereranye Ukraine, niba turetse Ukraine igatsindwa iyi ntambara, rero nta kabuza Uburusiya buzashyira ku nkeke Moldova, Romania na Pologne”.
Ubutumwa iyo foto ishaka gutanga buragera kuri mukeba we wo muri Kremlin (ibiro bya perezida w’Uburusiya), wafotowe kenshi yanitse agatuza agamije kugaragaza ko ari ntakorwaho.
Gaspard Gantzer, Umufaransa w’inzobere mu inozamubano hagati y’ibigo na rubanda, yabwiye ikinyamakuru Nice-Matin cyo mu Bufaransa ko Perezida Macron yashakaga ko ayo mafoto agaragaza ko “ari Umufaransa nk’undi wese, ko akomeye bwuma, ko ashaka kurwana.
Igitangazamakuru CNews cyo mu Bufaransa cyavuze kuri ayo mafoto kigira kiti: “Muri ariya mafoto , tubona umukuru w’igihugu yiteguye kurwana, ahanze amaso ku mufuka wo gukubitaho ingumi. Ni nkaho ashishikajwe no gukubita abo bahanganye. Gukambya impanga, ibizigira bibyimbye, kwegeranya amenyo, perezida aragaragara nk’umurwanyi wa nyawe”.
Ikinyamakuru Femme Actuelle cyo mu Bufaransa gisohoka rimwe mu cyumweru, cyibanda ku nkuru zijyanye n’abagore, cyo cyamwogeje cyane, kivuga ko ayo mafoto “yakubise cyane” ndetse gikomoza no kuri ibyo bizigira bibyimbye.
Ariko ayo mafoto ntiyakiriwe neza na bose mu Bufaransa.
Sandrine Rousseau, Depite mu Bufaransa wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira kubungabunga ibidukikije, yasangije iyo foto abamukurikira kuri X, yongeraho ati: “Mbega ishyano muri politiki”!
Ikinyamakuru Le Figaro cyavuze ko “uburyo yifotojemo busa nk’ubumuha amahirwe”, ariko icyo kinyamakuru cyo mu Bufaransa cyongeyeho ko ayo mafoto “yabaye urwamenyo”.
Macron ni umwe ku rutonde rw’abanyapolitiki bagiye bashishikazwa no kurata ubuhanga bwabo mu mikino.
Mu nkuru yamamaye, Perezida Putin yagenze ku ifarasi yanitse agatuza, ndetse akunze gukina umukino wo kunyerera mu rubura (ice hockey), cyangwa gusohora za videwo zimugaragaza akina umukino njya rugamba wa jido (judo).
Mbere, Macron yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru ubwo yagaragaraga mu ifoto yirekuye cyane, yambaye ishati atafunze ibifungo, impwempwe ziri hanze.
Mu Gushyingo 2023, umugore we, Brigitte Macron, yavuze ko Perezida Macron akora imyitozo y’iteramakofe inshuro ebyiri buri cyumweru nk’uko BBC ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com