Perezida wa Zimbabwe,Emmerson Mnangagwa,yongeye kwegukana itsinzi yo kuyobora iki gihugu nk’uko byatangajwe na komisiyo yamatora, ariko abatavuga rumwe na Let abo nti babyumva bakanemeza ko uyu mugabo Atari we watsinze ahubwo ko yakoresheje amanyanga, no kwiba amajwi.
Nk’uko radiyo y’Abafaransa yitwa France 24 yabitangaje ngo kuba Mnangagwa yongeye kuba yatorerwa indi manda ya kabiri, bitumvikana nk’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’indorerezi mpuzamahanga babivuga ko ibyo bidashoboka bitewe n’uko batubahirije amahame ya komisiyo y’amatora.
Nk’uko byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Zimbabwe (ZEC), Mnangagwa w’imyaka 80, yatsinze amatora ku majwi 52,6% naho Nelson Chamisa w’imyaka 45, wahabwaga amahirwe yo kwegukana intsinzi agira amajwi 44%.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe amatora, Justice Chigumba we yavuze ko , kuba Mnangagwa Emmerson Dambudzo wo mu ishyaka rya ZANU-PF, yatangajwe ko yatorewe kuba Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe mu buryo bukwiye,nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko badashigikiye na gato uku gutsinda.
Chigumba yavuze ko Mnangagwa yagize amajwi arenga miliyoni 2.3, Chamisa akagira arenga miliyoni 1.9.
Ishyaka ZANU-PF ryihariye imyanya myinshi mu matora y’Abadepite, kuko ryegukanye imyanya 136 kuri 210.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’indorerezi bavuga kandi ko kuba amatora ya perezida w’igihugu ndetse n’ayabadepite yabaye kuwa gatatu no kuwa kane w’icyumweru gishize,bayatangije bakererewe muburyo bwo gutegura uko baza kwiba amajwi.
Ni mugihe abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe rya ZANU-PF,bishimiye insinzi ya Mnangagwa, nyamara abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavugako muri mande ye yarishize hagaragayemo ubutegetsi bw’igitugu.
Niyonkuru Florentine.