Abarwanyi 1712 ba FLN na bamwe mu bayobozi bayo harimo Gen.Bgd.Jeva n’Umuvugizi wayo Cpt.Nsengimana Herman nibo bamaze gufatwa na FARDC mu gikorwa cyo guhashya uyu mutwe.
Mu ijambo yagejeje ku bagize Inteko Nshingamategeko, imitwe yombi ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019, Perezida Tshisekedi yavuze ko 95% by’ibirindiro izi nyeshyamba za CNRD zari zifite muri Teritwari ya Kalehe byazambuwe bityo agashima n’uruhare abaturage bagize mu ifatwa ry’abasaga ryabo.
Yagize ati “Ndifuza gushimira ingabo zacu ku bw’igikorwa zakoze cyo gusenya ibisaga 95% by’ibiririndiro by’inyeshyamba za CNRD n’ifatwa mpiri ry’abasaga 1712 barimo 245 b’abarwanyi na 10 b’abayobozi politiki b’uyu mutwe“.
Ikinyamakuru Actualitecd gitangaza ko ari abaturage bagiye bafata aba barwanyi, bakabashyikiriza abasirikare, ibintu Perezida Tshisekedi ashimana agashimangira ko inzego z’umutekano zahagurukiye imitwe y’inyeshyamba ikomeje guhungabanya umutekano w’ikigihugu.
CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) ni umutwe wa Politiki washyizeho inyeshyamba zitwa FLN , zirwanya Leta y’u Rwanda ukaba ugizwe na bamwe mu bahoze ari inyeshyamba za FDLR/FOCA bitandukanyije nayo muri 2016 ukaba ukuriwe na Gen,Irategeka Wilson ubu akaba ari nawe wayoboraga ihuriro rya MRCD ryashyinzwe na Paul Rusesabagina.
Kuva mu Ugushyingo nibwo igisirikare cya Congo, cyatangije ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga n’abanyagihugu ikorera mu misozi ya Kalehe. Muri iyo mitwe harimo n’uyu w’Abanyarwanda wa CNRD.
Aho ibyo bitero bitangiriye, ni inkuru nyinshi zagiye zivugwa kuri FDLR n’iyi CNRD, aho bamwe mu bayigize bakomeje kwicwa abandi bagatabwa muri yombi mu bikorwa by’ingabo za Congo (FARDC).
Bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza FARDC ishobora kuba itari yonyine, abandi bagatunga uagatoki uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, bavuga ko ahari ari we utarahaga FARDC ibyo ikeneye byose ngo irwanye iyo mitwe ku bw’inyungu ze bwite cyangwa se abandi .
Mwizerwa Ally