Mugusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba gusaba inyeshyamba za M23 ko zakubahiriza amasezerano zigahagarika imirwano kandi zikemera kujya mu kigo zigomba kujyamo.
Ni uruzinduko yasoje kuri uyu wa 28 Kanama, nyuma yo kugirana ibiganiro bishingiye ku bufatanye bw’ingeri zitandukanye harimo n’ibya gisirikare.
Uru ruzinduko rwarangiye hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, ndetse n’ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko inyeshyamba zibarizwa muri Kivu y’amajyepfo zikomeje kwamburwa intwaro ndetse yizeza mu genzi we ko no mu tundi duce bazakomeza kuhatanga umusanzu ku buryo inyeshyamba zose zizamburwa intwaro.
Yanagarutse kandi ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko muri Kivu y’amajyaruguru na Ituri avuga ko ikibazo cy’umutekano wo muri kariya gace nawe agitekerezaho kandi ko yiteguye gutanga ubufasha bwe bwose ngo iki kibazo kirangire.
Aba bayobozi batangaje ko M23 igomba guhatirwa gushyira intwaro hasi, ndetse n’izindi nyeshyamba zose zigashyira intwaro hasi zigasubira mu buzima busanzwe.
Perezida w’u Burundi yatangaje kandi ko hateguwe inama yo gusuzuma ibyifuzo byatanzwe mu nama yabereye i Bujumbura, mu rwego rwo gusuzumira hamwe uko bakwitwara mu kurangiza ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo
Yasabye kandi Guverinoma ya Congo gufata iyambere mu gushaka umuti w’iki kibazo kurusha abandi kuko Nyir’umupfu ariwe ufata ahanuka.
Abakuru b’ibihugu byombi banavuze ku kibazo cyo kujyana izi nyeshyamba mu kigo cya Rumangabo, ikigo biteganijwe ko bagomba kunyuramo mbere y’uko bajyanwa mu kigo giherereye I Kindu mu ntaya ya Maniema, Perezida Evaliste avuga ko babanza bakabyumvikanaho.
N’ubwo ubutegetsi bwa Kinshasa buba bushaka ko izi nyeshyamba zijya mu kigo, zo zakomeje kugaragaza ko zikeneye ibiganiro na Guverinoma ya Congo, mbere y’ibindi byose.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune
Evaliste biriya azi uburere bw’ikibazo cya M23???