Ubufatanye buhambaye bw’umurango w’Afurika yiburasirazuba mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC, buri mu byagarutsweho n’inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere yaberee I Washington, ndetse umuyobozi w’uyu muryango muri iyi minsi atangaza ko nta guhumeka mu gihe uburasirazuba bwa Congo butarabona amahoro.
Ni amagambo Perezida Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi yatangaje ubwo yatambutsaga ijambo rye nk’umukuru w’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC, mu gihe we na João Lourenço wa Angola basobanuriraga ko Perezida Tshisekedi ibyavugiwe mu nama yabaye adahari, inama yari yahuje abakuru b’ibihugu bo mu karere aribo; uw’u Rwanda, Tanzania, Uganda, hamwe na Kenya, inama yaberereye I Washington.
Ndayishimiye, ubu ukuriye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC), yatangaje ko “amahoro mu karere akenewe cyane ku buryo budasubirwaho bidasubirwaho”, yongeraho ko bategereje ko M23 “ingabo zayo zitangira gushyira intwaro hasi”.
Ibiro bya Tshisekedi byari byatangaje ko atabonetse mu nama yo kuwa gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere i Washington ku kibazo cya Congo, kuko “muri uwo mwanya” yari yatumiwe na Joe Biden wa Amerika.
Inama y’aba bakuru b’ibihugu batatu yagarutse ku gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda yo mu Ugushyingo irimo “kubahiriza agahenge, M23 kuva mu bice yafashe kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo”, nk’uko ibiro bya perezida w’iki gihugu bibivuga.
Umutwe wa M23 unenga leta kwanga kuganira nawo kandi ukavuga ko ikibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo kiva ku yindi mitwe yitwaje intwaro yibasira abanyecongo b’Abatutsi n’abavuga ikinyarwanda.
Uyu mutwe wa M23 ushinja leta ya DRC gukorana n’iyo mitwe nka FDLR, PALECO, Nyatura n’indi, ibyo Kinshasa DRC ivuga ko igihe cyose ikibazo cy’iyo mitwe kidakemutse nta mahoro arambye azaboneka muri ako gace ka Congo.
Ibihugu birimo u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda, mu rwego rwo gukemura iki kibazo nk’umuryango wa EAC, byohereje muri Congo ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose izanga gushyira intwaro hasi muri ako gace.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ntabikorwa nabike bya gisirikare byari byatangira, kandi umutwe w’inyeshyamba wa M23 ntuhwema gusaba Leta kwemera ibiganiro nyamara byarananiranye.
Umuhoza Yves
Ariko Afande Ndayimiye nawe aranshekeje! None bazakoriki niba RDC idashaka gukemura kiriya kibazo? Bazajya mu gihugu cyabandi gutangayo ubufasha cga amabwiriza batasabwe?
Jen Neva azazirikane ko kub’impunzi bibabaza ndetse bigasenya ubuzima bwazo.ikindi azazirikane ko kubaho utagir’igihugu nawe byamubayeho akakibona arwanye.ndetse Uwo bita sebarundi yari yarakatiwe urwo gupfa nka kuriya kwa M23 ariko ntibyamubujije kubaho ndetse no kuba prezida.yirinde kubogama kuko ntacyo byamufasha