Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye ibi yabitangaje ejo kuwa gatatu ubwo yagiriye uruzinduko ku musozi wa Murehe uherereye mu Ntara ya kirundo ,aribwo yamenye ko uwo musozi ukungahaye ku mabuye y’agaciro, yiganjemo ayitwa Gasegereti.
Umuyobozi wa sosiyete Bimeco icukura Gasegereti na Coltan yamusobanuriye ko ubushakashatsi bwakorewe mu gihe cy’u mwaka n’igice, bwagaragaje ko hari amabuye y’agaciro apima toni 12.700.000.
Nibwo yabwiraga perezida Evariste Ndayishimiye ati” “Kera abazungu baracyukuraga cyane rwose aha ngaha muri Murehe. Hanyuma abazungu bagiye, bafunga n’amabeto, ni twebwe twayizibuye.”
Evariste Ndayishimiye akimara kwerekwa ubutunzi Kamere buri kuri uwo musozi yahise asubiza ko Ababiligi ba bakoloni basize bahishe amabuye y’agaciro y’iki gihugu cy’u Burundi.
Ati: “Kwari ukugira ngo ntituyabone. Baragiye baratwara, tubonye ubwigenge,baravuga ngo mwese muyabure . Bakaduseka ngo turi abakene kandi bazi aho twakura ubutunzi. Dukomeza gusaba imfashanyo, bazi ko dufite ubutunzi aha ngaha.”
Ibi byose Ndayishimiye yabivuze ubwo yari yinjiye mu nzira yo munsi y’ubutaka yakozwe n’abacukura aya mabuye y’agaciro, yavuze ko ibyiza by’u Burundi byatangiye kuboneka.
DUKUNDANE JANVIERE Celine