Mu kiganiro yagiranye na Radiyo RPA, Leonce Ngendakumana yanenze ibyo yise ibinyoma bikubiye mu ijambo Perezida Evariste Ndayishimiye yagejeje ku bari bitabiriye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ya 77, ubwo yatangazaga ko u Burundi bwamaze gutera imbere ku buryo no ku byerekeranye n’uburenganzira bw’ikiremwa Muntu, ubu bwubahirizwa ijana kurindi.
Uyu munyapolitiki agaragaza ko uyu mukuru w’igihugu yavuze ibi mu gihe, mu gihugu ntaburenganzira bwo kuvuga buhari, aha atanga urugero rw’amaradiyo , Televiziyo n’ Ibinyamakuru, byahiritswe , ibindi bigatwikwa muri 2015 kugeza nan’ubu bakaba batarabona ubutabera, ndetse bataranemererwa kongera gukorera ku butaka bw’u Burundi.
Si ibi gusa kuko Leonce agaragaza ko atakagombye kuvuga ngo uburenganzira bw’ikiremwamuntu burubahirizwa mu gihe buri munsi hagishimutwa abantu bakaburirwa irengero, abandi baricwa umunsi ku wundi kandi rimwe na rimwe bagahitanwa n’abashinzwe umutekano. Leonce Ngendahimana yemeje ko nta burenganzira bw’ikiremwa muntu bubarizwa mu Burundi.
Umuhoza Yves
Niba president Ndayishimiye ashaka kwerekana ko yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa Muntu,nabanze akureho Imbonerakure z’ishyaka rye zirirwa zica abantu.Igitangaje nuko yiyita umurokore,kimwe na Nkurunziza yasimbuye.Ntabwo politike ishobora kujyana n’umukristu nyakuli.Niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuli kwivanga mu by’isi.Muli politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza: Ubwicanyi,intambara,inzangano,kwikubira,gutonesha inshuti zawe,etc…