Musenyeri Fulgence Muteba, yagiriye inama Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, agaragaza icyo bugomba gukora , kugirango intambara M23 yatangije ishyirweho akadomo.
Musenyeri Fulgence Muteba, yavuze ko guhitamo inzira y’intambara, bidashobora na rimwe kurangiza intambara umutwe wa M23, umaze igihe uhanganyemo n’ingbo za Leta FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Musenyeri Fulgence Muteba, yakomeje avuga ko inzira y’ibiganiro ,ariyo yonyine ishobora kugeza ku bwumvika hagati y’impande zihanganye , no gutuma amahoro n’umutekano bigaruka mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ati:’’ nta bunararibonye buhagije mfite mu bijyanye n’intambara, gusa icyo nzi kandi kinigaragaza n’uko intambara idasho bora kurangiza ikibazo cya M23 .”
Yakomeje agira ati:” Amateka ya DR Congo, atwereka ko intambara zose zimeze nk’iza M23, zakunze kubonerwa igisubizo binyuze mu biganiro.”
Musenyeri Fulgence Muteba , yatanze urugero rw’intambara ya kabiri ya Congo, aho imintwe nka RCD Goma,CNDP na MLC, yari ihanganye n’Ubutegetsi bwa Laurent Desire kabila waje kwicwa itarangiye, agasimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila .
Musenyeri Muteba , avuga ko ibiganiro bya Sun city muri Afurika y’epfo byabaye mu mwaka wa 2003 , aho ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwemeye kwicara ku meza amwe n’iyi mitwe yari igizwe ahanini n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda , aribyo byatumye ibasha guhagarara.
Musenyeri Kuri Fulgence Muteba, inzira y’ibiganiro, ngo niyo yonyine izatuma haboneka amahoro arambye no kugera ku bumwe n’ubwiyunge nyabwo hagati y’Abanye congo.
Musenyeri Fulgence Muteba atangaje ibi, mu gihe guverinoma ya DR Congo, ikomeje gutsemba ivuga ko nta biganiro iteze kugirana na M23 , mu gihe uyu mutwe wo uvuga ko utazahagarika intambara hatarabaho ibyo biganiro.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com