Abasesenguzi mubya Politiki , bavuga ko mu gihe Perezida Felix Tshisekedi atigiye kuri mugenzi we Abiy Ahmed Minisitiri w’intebe wa Etiiyopiya, atazigera abasha guhagarika intambara ahanganyemo n’Umutwe wa M23 ugizezwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda .
Hari hashize igihe Ubutegetsi bwa Abiy Ahmed buhanganye n’inyeshyamba zikomoka mu ntara ya Tigray zizwi nka ‘TPLF” zari zimaze igihe zarigometese k’ubutegetsi bwa Etiyopiya zishaka ubwigenge bw’iyo ntara.
N’ubwo Ubutegetsi bwe bwagaragaje imbara za gisirikare zo guhangana n’inyeshyamba za TPLF akabasha no kuzisubiza inyuma hafi kuzigeza I Mekele mu murwa mukuru w’intara ya Tigray, ntibyabujije Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed kwemera kwicarana nazo bakagirana ibiganiro mu rwego rwo gushakira igihugu cye cya Etiyopia amahoro arambye , byatumye amahoro agaruka muri iki gihugu ubu intambara ikaba yarahagaze.
Aha niho benshi mu basesenguzi mubya politiki bahera, bavuga ko Perezida Felix Tshisekedi yagakwiye kumureberaho akemera ibiganiro Umutwe wa zaM23 umusaba , kugirango bagire ibyo bumvikanaho mu rwego rwo guhoshya imirwano no gushaka igisubizo kirambye ku mutekano wa DRC.
Ibi ,babishingira k’ukuba Perezida Felix Tshisekedi nta gisirikare afite( FARDC ) kibasha guhagarika umuvuduko wa M23 ukomeje kwigaruri ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bemeza ko kuva M23 yakongera kubura imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021, ntacyo Perezida Felix Tshsekedi atakoze nko kwifashisha imitwe y’inyeshyamba za FDLR, CMC nyatura, APCLS, CODECO,PARECO, Abacancuro b’abazungu, no kugura intwaro zikomeye zirImo indege z’intambara zo mu bwoko bwa SUKHOI 25 aheruka kugura mu Burusiya kugirango abashe gutsinda M23, ariko kugeza magingo aya uyu mutwe ukaba ukomeje kumubera ibamba no kwigarurira ibice byinshi ari nako wica abasirikare benshi b’iki gihugu mu mirwano ibahanganishije.
Perezida Tshisekedi kandi, ntacyo atakoze muri Diplomacy aho amaze kuzenguruka ibihugu byinshi kandi bikomeye ku Isi agaragaza ko M23 ari umutwe w’iterabwoba ushyigikiwe n’u Rwanda na Uganda ariko wateye igihugu cye uturutse mu Burasirazuba ariko ibi byose bikaba bikomeje gufata ubusa.
igisubizo yakunze guhabwa kuri iyi ngingo, n’uko M23 ari Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo, bityo ko agomba kwemera inzira y’ibiganiro akbatega amatwi kugirango yumve ibyo bamusaba, birimo guhabwa uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo cya DRC.
Aba basesenguzi ,banzura ko ntayandi mahitamo Perezida Felix Tshisekedi afite atari ukwemera kwicarana na M23 bakagirana ibiganiro, kugirango intambara ibashe guhagarara bitaba ibyo, akaba ashobora kwisanga uyu mutwe umusanze mu murwa mukuru Kinshasa aho guhora yitwaza ibihugu bituranyi birimo u Rwanda ku isonga .