Mu gihe Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bamwe mu Banayapolitiki ba DRC batangiye guha perezida Tshisekedi inama z’uko yarangiza burundu ikibazo cya M23.
Frank Diango ni umwe mu banyapolitiki bo muri DRC akaba n’umuyobozi w’ishyaka MLP( Mouvement Lumumbiste Progressiste) ritavuga rumwe n’Ubutegetsi, bakomeje guterwa agahinda n’uburyo M23 ikomeje kuganza ingabo za FARDC ,ndetse akemeza ko niba nta gikozwe mu maguru mashya , M23 ishobora kwigarurira Uburasirazuba bwa DRC bwose.
Ibi byatumye asaba Perezida Felix Tshisekedi ,gukurikiza inama amugira kugirango abashe kurangiza ikibazo cya M23 burundu.
Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo kuwa 28 Ukwakira 2022 i Kinshasa Frank Diango asanga intambara FARDC ihanganyemo na M23, ishingiye kuri Politiki mpuzamahanga no gushaka gucamo DRC ibice (Balkanisation).
Yasabye Perezida Felix Tshisekedi guhindura icyerekezo cya Diporomasi ye, akiyegereza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afata nk’igihugu kigihangange ku Isi ,kandi gifite uruhare runini mu kugena icyerekezo cya politiki y’Isi.
Yagize ati:” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ,ku rwego rwa Dipolomasi nta yandi mahitamo dufite atari ukwiyegereza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ifite ijambo rikomeye mu kugena imirongo migari igenga politiki y’Isi.”
Diango akomeza avuga ko Perezida Tshisekedi, agomba kuvugurura igisirikare akirukana abo yita abagambanyi b’Abanyarwanda bari ku rwego rwo hejuru mu ngabo za FARDC n’abandi yise abenegihugu ariko bakorera u Rwanda no guca intege ingabo za FARDC.
Aha yatanze urugero rwa Gen Bosco Ntaganda wari mu ngabo za FARDC, ariko ngo ubwo yagezwaga mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha CIP( Court Internmational Penal) avuga ko ari Umunyarwanda.
Ati:” Perezida Tshisekedi agomba gucisha umweyo muri FARDC akirukana abagambanyi b’Abanyarwanda bari mu nzego zo hejuru mu ngabo za FARDC. Natanga urugero rw’umujenerari witwa Bosco Ntaganda wahoze mu ngabo za FARDC ariko ubwo yagezwaga muri CIP, yavuze ko ari Umunyarwanda. Haracyari abandi nkabo muri FARDC. Hari kandi n’abasirikare bakuru b’abenegihugu ariko bakorana n’ u Rwanda bagamije guca intege ingabo bayobora”
Yakomeje asaba Perezida Felix Tshisekedi ,gukora ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu hagamije kubumvisha no gubasobnurira Abanyekongo bose ko icyo M23 igamije ari ugucamo DRC ibice ( Balkanisation), ibi ngo bikaba byatuma Abanyekongo bose bahagurukira rimwe bakarwanya M23.
Ku Rwego rw’ubucamanza Frank Diango avuga ko Perezida Tshisekedi agomba kwiyegereza akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi kugirango kamufshe gushyiraho urukiko rwihriye rwagenewe DRC, , kugirango ruburanishe abantu bashinjwa kugira uruhare ku byaha by’intambara bibera muri icyo gihugu.
Ibi ngo bikaba byatuma Abayobozi ba M23 bakurikiranwa n’inkiko Mpuzamahanga ku buryo byatuma M23 icika intege ndetse ntiyongere kubaho.

N’ubwo bimeze gutyo ariko Perezida Tshisekedi amaze iminsi afunga bamwe mu bayobozi ba FARDC abandi abirukana mu mirimo yabo abashinja gukorana na M23, ariko ntibibuza umutwe wa M23 kongera umuvuduko no kwigarurira ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru.
Andi makuru yemeza ko Perezida Tshisekedi, yagerageje kwegera ibihugu by’ibihangange ku Isi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye kugirango bamushigikire mu rugamba ahanganyemo na M23, ariko aho yageze hose bamusabye kwicara akagirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Ibi ngo biraterwa n’uko umutwe wa M23, wamaze kumvikanisha impamvu urwanira, ndetse benshi mu bategetsi b’Isi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, bakaba baramaze gusobanukirwa no kumva neza ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri DRC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Juste iyi mitekerereze n’iya HABYARIMANA neza neza,bumva RPF ar’abagande kdi ntibamenye ko ar’impunzi zari muri statut ya UNHCR,na DRC n’uko ntibaziko impunzi zabo ziri muri systeme ya UNHCR ndetse izi n’ibibazo byabo kdi HCR ni L’ONI
Ubwo nawe ngo yamugiriye inama!?? Hhhh arabura kumugira inama ngo aganire na M23 barangize ikibazo ngo balkanisation!?? Ikindi kuki atamugiriye inama yo kwirukana FDLR kubutaka bwabo!? Ikindi kuki atamugira inama yo kureka impunzi kugaruka mu gihugu cyabo!?? Yewe Congo ikwiye gutabarwa n’Imana kbsa.
Nibyo iyi nta nama yagiriye Tshisekedi atamusabye kuvana FDRL n’indi mitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri RDC..Ibintu n’ibibiri. Icyambere RDC n’ireke kwifatanya kandi yirukane cga yemerere u Rwanda kwirangiriza ikibazo cya FDRL. Ntabwo RDC ifite uburenganzi bwo gucumbikira FDRL, yewe ntiyemerewe no gucumbikira imitwe yose irwanya cga ihungabanya umutekano w’ibindi bihugu. Icyakabiri, RDC n’ishyire mu bikorwa amasezerano yagiranye na M23. Tshisekedi ntazi politike habe namba. Biriya y’irirwamo ngo aravuga u Rwanda, ngo nukugirango yigarurire abatamwemera, nyamara ntazi ko uko ibintu birushaho kuzamba ariho bazashingira bumvisha abaturage ko yananiwe kuzana umutekano, bamwirukane gutyo. Byanze bikunze abapinga ubutegetsi bwe(Tshisekedi) bazitwaza ikibazo cy’umutekano muke muri Est kandi bazamushobora,