Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatanze itegeko ryo gukuraho impapuro zita muri yombi abahoze ari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa M23 zari zarashizweho n’ubutegetsi bwa perrezida Joseph Kabila.
Iri tegeko risaba kandi igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC guhita gitangira gushyiraho gahunda y’uko abarwanyi ba M23 ku babishaka batangira gusubizwa mu buzima busanzwe bagatuzwa.
Iki Cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kije nyuma yaho umutwe wa M23 wari warongeye kubura imirwano ndetse ukaba wari wabashije kwigarurira tumwe mu duce tugize teritwari ya Rutshuru turimo Runyoni ,Tshanzu na Shengi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Major Will Ngoma umuvugizi wa M23 aheruka gutangaza ko impamvu M23 yongeye kubura imirwano ari ukwibutsa ubutegetsi bwa RD Congo amasezerano M23 yagiranye na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Addis Abeba ariko akaba atarashyizwe mu bikorwa
Aya masezerano yavugagako abarwanyi ba M23 bagomba gushyira intwaro hasi maze leta ya RD Congo nayo ikabafasha gusubizwa mubuzima busanzwe abandi bakinjizwa mu gisirikare ku bushake ndetse bakanakurirwaho impapuro zibata muri yombi, ibintu M23 yakunze kuvuga ko Leta ya DR Congo itigeze ishyira mu bikorwa.
Kuwa 20 Ugushingo 2019 ubwo perezida Felix Tshisekedi yari akijya ku butegetsi ,ibaruwa yashyizweho umukono na Bwana Ibalanky Ekolomba Claude Umuhuzabikorwa w’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano , yasabaga Umushinjacyaha Mukuru w’igisirikare cya FARDC ko hakubahirizwa aya masezerano n’ibyemerejwe mu nama yavuze ko yabereye i Kigali muri Nyakanga tariki ya 11 n’iya 12 ndetse na tariki ya 28 Ukwakira 2019 hagati y’itsinda ryari rihagarariye igihugu, abayobozi ba M23 ndetse n’u Rwanda nk’umuhuza.
Iyi baruwa yanasabaga Umushinjacyaha Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gushyira mu bikorwa ikurwaho ry’impapuro zita muri yombi abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia iriko ntibyahita byubahirizwa
Abakurikiranira hafi ikibazo kiri gagati y’umutwe wa M23 wari wongeye kubura imirwano na Leta ya Repubulika iharainara Demokarasi ya congo bavugako perezida Felix Tshisekedi yaba yahisemo gukemura ikibazo cya M23 burundu y’ubahiriza amasezerano ya Addis Abeba uyu mutwe wagiranye na RD Congo mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu b’urasirazuba bwa RD Congo.
HATEGEKIMANA Claude
Hano atekereje neza, naho ubugambo yavugaga abeshya ngo uRwanda byari amatakirangoyi!! Nibiba murebeko amahoro atagaruka!!