Félix Tshisekedi kuri uyu wa kane, tariki ya 13 Gicurasi yageze i Kolwezi, umurwa mukuru w’intara ya Lualaba. Akimara kuva mu ndege, yahise ageza ijambo ku baturage bari bateraniye ahitwa Mwangeji.
Usibye kumva abaturage ba Lualaba, Perezida wa Repubulika iharaniranira demokarasi ya Congo yakomereje urugendo rwe i Kolwezi guhura n’abashoramari bacukura amabuye y’agaciro .
Yagize ati: “Naje kubumva mbere, hanyuma mpure n’abafatanyabikorwa bacu bashora amafaranga yabo hano muri Kolwezi. Ndashaka kumenya niba abaturage baho bungurwa n’iri shoramari. Ndababwiye ko Lualaba, Katanga na Kongo yose izaba umurwa mukuru w’Isi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Urubyiruko rwacu rugomba kugira akazi, kwiga (…) byose bizakorwa tubikesha abashoramari. Urugamba rwanjye ni uko Abanyekongo bishimira mu gihugu cyabo, ”
Tshisekedi Avuga ku rubyiruko yarushimiye ko rukomeje kurenga abarutandukanya ari naho yahereye abahwanisha n’abarozi
Ati: “Ndashaka kubashimira kuko abarozi bashakaga kubatandukanya mwabimye amatwi. Aba barozi bashatse kubatundakanya birengagije ko nta bwoko bumwe bwubaka igihugu”
Usibye gusura ahacukurwa amabuye y’agaciro Kolwezi Félix Tshisekedi, azafungura ibikorwa remezo bimwe na bimwe, cyane cyane inyubako ya Banki Nkuru ya Kongo (BCC) i Kolwezi.
Twabibutsa ko mbere yuko agera i Kolwezi, Félix Tshisekedi yari amze iminsi 2 i Lubumbashi muri Haut-Katanga, aho yageze kuwa gatatu, tariki 12 Gicurasi 2021 aho yari akubutse mu muhango w’irahira rya Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.