Nyuma y’agahe gato Perezida Félix Tshisekedi yongeye gusubira muri Kivu y’Amajyaruguru aho ku munsi w’ejo Taliki ya 23 Kamena 2021 yageze mu Mujyi wa Goma.
Uru rugendo akaba yarukoze ubwo yarakubutse mu gihugu cya Mozambique mu nama y’umuryango wa SADC yigaga mu kurwanya iterabwoba ryibasiye bimwe mu bihugu bigize uwo muryango.
Igihugu cya Mozambique cyakiriye inama kiri mu byugarijwe n’iterabwoba nkaho intara ya Cabo Delgado imaze igihe yarigaruriwe n’abarwanyi bagendera ku mahame akaze ya Kislamu, hakiyongeraho n’ibibazo by’umutekano muke n’iterabwoba byabaye karande mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Tshisekedi yagiye muri iyi nama na none avuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho yasuye tumwe mu duce twa Goma twasenywe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo anasura utundi duce nka Beni, Butembo na Bunia twakunze kurangwamo umutekano mucye uterwa n’imitwe y’itwaje intwaro itandukanye irimo FDLR na ADF
Abasesenguzi muri Politiki ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kuvuga ko ingendo za hato na hato Perezida Félix Tshisekidi arimo agirira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ari ubutumwa ari guha imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ihungabanya umutekano w’abaturage muri ako gace no kwereka abaturage ko ashyigikiye ibikorwa bya FARDC byo guhangana n’iinyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi kandi ngo binashimangira ibyo yasezeranije abaturage ba Congo ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu muri 2019, aho yahamije ko azarandura imitwe yitwaje intwaro byanze bikunze.
Perezida Tshisekedi yaherukaga mu Burasirazuba bwa Congo kuwa 12 Kamena 2021, aho yahamaze iminsi igera ku 9 ahakora ibikorwa bitandukanye. Tshisekedi kandi mu burasirazuba bwa Congo yanahahuriye na Perezida Museveni wa Uganda aho bafatanyije gufungura ibikorwa by’iyubakwa ry’imihanda ihuza ibihugu byombi.
Kugeza magingo aya ntiharamenyekana umunsi Perezida Tshisekedi azasubira mu murwa Mukuru Kinshasa.
Umwe mu bavuga rikijyana utuye mu mujyi wa Goma utashatse ko amazina ye atangazwa ku ubwo umutekano we yabwiye Umunyamakuru wacu uri i Goma ko Nyakubahwa Perezida Tshisekedi hari Umukuru w’igihugu cy’igituranyi bataramenya neza bashobora guhura mbere y’uko asubira i Kinshasa. Yagize ati:”Kugaruka muri Goma kwa Perezida Tshisekedi Tshilombo n’urugendo rufite icyo ruvuze muri politiki y’ubutwererane n’ibihugu bidukikije.
Ababyiboneye n’amaso bari mu Mujyi wa Goma babwiye Rwandatribune ko umutekano wakajijwe hose mu mujyi no mu nkengero zawo ku mipaka ihuza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’u Rwanda kugeza ahitwa i Sake. Hari hashize iminsi kandi Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Felix Tshisekedi ahuriye na Perezida wa Uganda Yoweli Museveni ku mupaka wa Kasindi.
Hategekimana Claude