Mu muhango wabereye I Luanda muri Angola Perezida Tshisekedi yashyikirije mu genzi we João Lourenço inkoni ububasha bwo kuyobora umuryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo, umurimo agomba gukora mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko bigenda muri uyu muryango.
Ibi bibaye nyuma y’umwaka umwe uyu muryango uyobowe na Perezida Felixe Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi kandi byabereye mu nama ya 43 y’uyu muryango yabereye nyine muri Angola, ikaba yari yitabiriwe n’ibihugu byose bibarizwa muri uyu muryango.
Nyakubaha Félix Tshisekedi, mu ijambo rye yasabye ko mu rwego rwo guteza imbere imigenderanire y’ibihugu bigize uyu muryango byajya bitegura igikorwa cya Nyaminga w’ibihugu byombi ndetse bakanategura igikorwa cy’imikino yahuza ibihugu byo muri uyu muryango wa SADEC
Ikindi nuko Perezida Félix Tshisekedi, yasabye ko abagize uyu muryango bakomeza kuba umwe nkabavukanye baze basangira akabisi nagahiye.
Twabibutsa ko uyu muryango wa SADEC witeguye kohereza ingabo zawo mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo kuza gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Félix Tchisekedi akaba na none yarashimiye ibihugu bigize uyu muryango kuba byaremeye gutanga ubufasha mubya gisirikare mugufasha Congo guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.