Perezida Joao Lourenco wa Angola akaba n’muhuza mu biganaganiro bya Luanda, yagaragaje ko umutwe wa M23 uri kubahiriza ibyo usabwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ariko nyamara ngo haracyari imbogamizi n’icyuho k’uruhande, rwa Guverinoma ya DR Congo.
Perezida Lourenco, yabitangaje kuri uyu wa wa mbere tariki ya 8 Gicurasi 2023, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru France 24, cyibanze ku kibazo cy’umutekano mu burasirazirazuba bwa DRC.
Ati:”Tuzi ko muri iyi minsi M23 yemeye guhagarika imirwano no kurekura uduce yari yarigaruriye, gusa ikibazo cyiracyari k’uruhande rwa Guverinoma ya DR Congo nayo isabwa kugira ibyo yubahiriza. Kugeza ubu nta na kimwe irashyira mu bikorwa. Ibi rero ntabwo bireba M23 gusa ahubwo bireba n’igihugu cya DR Congo.”
Perezida Lourenco, yakomeje avuga ko , “igihugu cya Angola, kigiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo gukurikirana iyubahirizwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ,harimo n’igikorwa cyo gusubiza bamwe mu Banye congo (M23) mu muryango w’Abanye congo bagenzi babo.
Guverinoma ya DRC ,iteganya ko Abarwanyi ba M23 bamburwa intwaro ndetse bagasubizwa mu buzima busanzwe, mu gikorwa kizagirwamo uruhare n’ingabo za Angola .
DRC kandi , ivuga ko yamaze gutegura ikigo kizifashishwa mu kwambura intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe Abarwanyi ba M23 giherereye i Kindu mu ntara ya Maniema.
K’urundi ruhande ,binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wungirije wa M23 mu bya politiki Canisius Munyarugero, uyu mutwe uheruka gutangaza ko ututiguye gushyira intwaro hasi ndetse ko utazajya i Kindu ,mu gihe Guverinoma ya DRC itaremera ibiganiro.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com