Perezida wa Angola yemeje ko mu biganiro byamuhuje na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bemeranyije ko M23 igomba guhita ihagarika intambara.
Tariki ya 6 Nyakanga 2022, nibwo Perezida Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda bahuriye i Luanda mu nama yiga ku makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi yari yatumijwe na Perezida Joāo Lourenço usanzwe anayoboye umuryango ICGLR.
Nyuma y’iyi nama habayeho kutumvikana ku myanzuro yayifatiwemo cyane cyane ku mwanzuro usaba M23 guhagarika intambara no kuva mu bice yamaze kwigarurira.
Perezidansi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko , muri iyi nama hafatiwemo umwanzuro usaba M23 guhagarika intambara mu gihe u Rwanda rwo rwavuze ko uwo mwanzuro utigeze ufatwa.
Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwamda Dr Vincent Biruta yanyujije kuri Twitter kuwa 8 Nyakanga 2022, yavuze ko umwanzuro wo gusaba M23 guhagarika imirwano ntawafatiwe muri biriya biganiro ndetse anavuga ko abarimo kuwuhimba bagamije gusubiza inyuma gahunda yo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Mu mwirwaruhame yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru mu rurimi rw’Ikinyapolitigali, Perezida wa Angola nawe yavuze ko muri ibi biganiro hemejwe ko M23 isabwa gushyira intwaro hasi no kuva mu bice yafashe. Yagize ati:” Nejejwe no kubatangariza ko twageze ku myanzuro ishimishije mu biganiro twagiranye. Muri iyo myanzuro harimo n’uwo guhagarika imirwano no gushyiraho urwego ngenzuzi ruzatanga raporo ku buyobozi bukuru bwa ICGLR.”
Cyakora u Rwanda ruvuga ko rudafite uburenganzira bwo kwivanga mu bibazo by’ Abanyekongo basaba Leta ya Kinshasa guhabwa uburengenzira ku gihugu nk’abandi baturage ba Congo.
Mu kiganiro Perezida Kagame yaraye ahaye ikinyamakuru France 24, yavuze ko M23 ntaho ihuriye n’u Rwanda ndetse yemeza ko u Rwanda rudashishikaje n’intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
None se ari KISEKEDI ari KAGAME bumvikanye ko M23 ihagarika imirwano hashingiwe kuki niba muri bo nta wakiriwe nk’uhagarariye M23? None se JOAO we ahubwo yaba asobanukiwe neza ikibazo mbere yo kukijyaho Impaka z’igisubizo?
Kuki Joao n’abamutuma batamutuma kubanza kumenya ikibazo M23 kandi yo ubwayo yakwivugira noneho agaheraho ashushanya umurongo w’igisubizo n’abafasha mu kugira ngo kiboneke?
ark c tubyemere ko uwo mwanzuro wafashwe ninde waruhagarariye m23 muriyo nama? njyewe mbona aho guhuza u rwanda na congo babanza bagahuza congo na m23 kuko nibyo byihutirwa naho ubundi barigushakira ikibazo aho cyitari
Courage Rwandatribune turabemera kubucukumbuzi bwa DRC
Noneho ubanza harabayemo ikibazo cy’ ubwumvane bivugwa ku ndimi abayobozi bakoresha cyane! Joao ( Portuguese), Kisekedi ( French), Kagame ( English).
Harya buriya medium of meeting twari irihe rurimi? Aho abasemuzi ntibabivanze?