Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu gihugu cy’u Budage aho yitabiriye inama yiga ku bukungu bw’Afurika azahuriramo n’abandi bayobozi b’ibihugu bya Afurika.
Inama ya G20 Compact with Afurika Perezida Kagame yitabiriye, iba buri mwaka aho kuri iyi nshuro, yakiriwe n’igihugu cy’u Budage aho izayoborwa na Shanseriye Angela Merkel.
Iyi nama yatangijwe bwa mbere mu mwaka 2017, aho abayitabiriye baganira ku ishoramari n’ubukungu muri rusange. Iy’uyu mwaka 2021, byitezwekop iganirirwamo ibijyanye n’umushinga w’uko Afurika yakwikorera inkingo za Covid-19 ikomeje kugariza isi muri rusange.Uretse Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, iyi nama izamuhuza n’abandi bayobozi b’ibihugu bya Afurika birimo , Benin, Senegal, Burkina Faso Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc na Tunisia.