Perezida Paul Kagame ari muri Angola mu ihuriro ry’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yiga ku bibazo bya Politiki n’iby’Umutekano bimaze iminsi muri Repubulika ya Centrafrique.
Perezida Paul Kagame agiye yageze i Luanda muri Angola mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mata 2021 aho yitabiriye iri huriro rya kabiri rya ICGLR.
Iri huriro rya kabiri rito, ririga ku bibazo bya Politiki n’iby’umutekano bimaze iminsi muri Repubulika ya Centrafrique.
Perezida Kagame witabiriye iri huriro rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, yabanje guhura na mugenzi we Perezida João Lourenço wa Angola. Ubwo ihuriro nk’iri rya mbere ryabaga mu mpera za Mutarama 2021, Perezida Paul Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent
Iri huriro ryabaye tariki 29 Mutarama 2021, ryari ryitabiriwe kandi na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ; uwa Congo, Denis Sassou Nguesso ; uwa Chad, Idriss Déby Itno ndetse na João Manuel Gonçalves wa Angola wari watumije iriya nama.