Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Doha muri Qatar mu ruzinduko rwo gukomeza gutsura umubano w’u Rwanda n’iki Gihugu gikomeye.
Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023.
Iri tangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, rigira riti “Perezida Kagame yageze i Doha mu ruzinduko rw’akazi, azanahuriramo na Nyicicyubahiro Umuyobozi w’Ikirenga Sheikh Tamim bin Hamad bazagirana ibiganiro ku mishinga y’imikoranire ihuriweho n’Ibihugu byombi.”
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifite imikoranire myiza mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi n’ishoramari ndetse no mu byo gutwara abantu mu ngendo z’ikirere.
Sosiyete y’indege y’u Rwanda ya RwandAir iherutse gutangaza ko yatangije ingendo zigana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Hamad (HIA) i Doha muri Qatar, bijyanye n’amasezerano iheruka kugirana na Qatar Airways.
Izi ngendo zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru; ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.
RWANDATRIBUNE.COM