Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2021 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, biteganyijwe kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021.
Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yakoronijwe n’u Bwongereza, yaje kubona ubwigenge mu 1961, ndetse buri mwaka, kuwa 9 Ukuboza hizihizwa ibirori by’isabukuru y’imyaka iba ishize iki gihugu kigenga.
Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize igihugu cya Tanzania kibonye ubwigenge.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame ageze i Dar es Salaam yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.
Perezida Kagame ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w’iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje nyuma y’igihe gito mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu avuye i Kigali mu ruzinduko rw’amateka rwabaye mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka.
Umuhoza Yves