Mu gihe hirya no hino ku mujyi wa Kigali usanga imirongo y’abantu ,ahantu hategerwa Bisi hatandukanye ndetse akaba ari ikibazo cyagiye kigarukwaho mu bihe bitandukanye , Perezida Kagame yavuze ko amaze iminsi yumva aya makuru mu baturage ariko ko nta muyobozi ubishinzwe wigeze amugezaho iki kibazo ari naho yahereye abasaba kubahiriza inshingano zabo uko bikwiye mu buryo bukwiye.
Yabwiye abayobozi ko iki kibazo cyo gutwara abantu bagomba kugikemura mu buryo bwihutirwa baba bakizi cyangwa batakizi.
Ubwo yagezaga Ijambo ku bagize Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 , nyuma y’irahira rya Perezida mushya wa Sena , Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bagomba gukuramo ibirarane by’ibyo Leta iba yaremeye abaturage kandi bigakorwa ku gihe .
Perezida Kagame kandi yemeje ko agiye gushyira Feri (Breaks) mu kugabanya umuvuduko w’Ingendo z’abayobozi bajya mu mahanga kuko ahanini biri mu bituma habaho ibiraranye byogutemura ibibazo by’abanturage kandi bagakwiye kubahiriza inshingano zabo nk’abayobozi.
Perezida Kagame aho yasabye Minisitiri w’Intebe kubikurikiranira hafi ku buryo umuyobozi ushaka kujya mu mahanga agomba kugaragaza mu buryo butomoye ikimujyanye bitabaye ibyo ntagende cyane cyane ko iyo agiye aba akoresha amafaranga ya Leta ndetse bigatwara n’umwanya yari gukoresha akemura ibibazo by’abaturage.
Ikindi kandi , Umukuru w’Igihugu yavuze ko niba uwo muyobozi atagiye mu mahanga hagomba kugenzurwa icyo arimo gukora mu gihugu niba koko ari kubahiriza inshingano ze.
Agaruka ku kubahiriza inshingano , Perezida Kagame yavuze ko icyo yijeje abayobozi ari ko agiye kuremerera abatubahiriza inshingazo zabo uko bikwiye ati’’ Ndaza kubaremerera kuri icyo kintu cya Accountability, ibyo ndabibasezeranya’’
Mu ijambo rye ,Perezida Kagame yatanze amakuru atunguranye ku kibazo cyo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali aho yemeje ko yabyiyumviye mu baturage mu gihe nta muyobozi bireba wigeze amugezaho icyo kibazo.
Yasabye abayobozi kujya bakurikiranira hafite ibibazo by’abaturage aho kugira ngo umuturage ategereze ku bimugezaho bityo ko bagomba kujya basubira inyuma bakajya ahavugwa ibibazo.