Nyuma y’uko Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe muri Congo Brazaville uyu munsi tariki ya 12 Mata 2022,urugendo rwe ararukomereza muri Jamaica aho biteganyijwe ko azaba ariyo ejo tariki ya 13 Mata 2022 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu.
Uyu munsi mu masaha ya nyuma ya saa sita ku isaha y’i Kigali, Perezida Kagame na mugenzi we uyobora Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso bayoboye Umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Brazzaville.
Ni amasezerano azafasha mu mikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubuhinzi, iterambere ry’ibikorwa remezo, guteza imbere inganda nto n’iziciriritse, ubukorikori, ubucuruzi n’inganda, ubucukuzi bwa mini na petelori, uburezi n’uburere mboneragihugu.
Kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yahaye ikiganiro abagize Inteko ishinga Amategeko ya Congo Brazzaville ndetse n’abagize Guverinoma ya kiriya gihugu.
Uwineza Adeline