Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko atangazwa cyane n’abantu birirwa banenga ubutabera bw’u Rwanda bufite itegekonshinga ryakuyeho igihano cyo gupfa mu gihe byinshi muri ibyo bihugu byirirwa binenga u Rwanda byo bigifite igihano cyo gupfa mu mategekonshinga yabyo.
Ibi umukuru w’Igihugu yabitangaje mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 n’iminsi ijana yo kwibuka wabereye ku rwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda ari abantu bafite agaciro, ko uwo ariwe wese washaka kubasuzugura akwiriye kumenya ko nta buzima bufite agaciro kurusha ubwabo.
Yagize ati “Ubukomeye, bufite imbaraga kandi bucishije make, ni uburyarya. Kuri twe, tuzafata izina uwo ariwe wese ashaka kuduha. Nta kibazo mbifiteho ariko amasomo twize, ibintu tuzi, ni uko icy’ingenzi intambwe ndende uzagenda, ibilometero, ibihumbi; ntabwo uzabona abantu bafite agaciro cyangwa ubuzima bufite agaciro kurusha ubwacu.”
Perezida Kagame kandi yakomoje kuri bamwe mu bategetsi b’ibihugu byo mu burengerazuba birirwa banenga ubutabera bw’u Rwanda, anabibutsa ko nabo ubw’iwawo atari shyashya mu gihe byinshi muri ibi bihugu bigifite igihano cy’urupfu mu mategeko nshinga yabyo.
Yagize ati”Ibaze ku bashidikanya ku butabera bwacu, turi u Rwanda mu tegekonshinga ryacu twakuyemo igihano cy’urupfu.Bimwe muri ibi bihugu biracyanyonga abantu abandi bakabakubitisha amashanyarazi.”
Perezida Kagame yanavuze ko ubwo ingabo za RPA za RPF/ Inkotanyi zahagarikagaJenoside zari zifite uburenganzira bwo kuba zahiga abo bicaga abatutsi nabo zikabica mu rwego rwo guhorera abicwaga , nyamara ntizabikora.
Yagize ati”Ngaho ni mutekereze twebwe twari dufite intwaro,iyo twiyemeza gushakisha abo bantu bica abantu bacu natwe tukabica. Mbere ya byose twagombaga kuba turi mu kuri ariko ntabyo twakoze”
Perezida Kagame yashimye abarokotse Jenoside, bakomeje gukomera bakabaho nk’abantu basanzwe, birengagije ibihe bikomeye banyuzemo. Yavuze ko mu myaka 28 ishize, buri mwaka utuma Abanyarwanda baba abantu bakomeye, bazi neza abo bashaka kuba bo kandi babyihitiyemo. Anongeraho ko u Rwanda tutazigera ruha umwanya ushaka kurugenera uko rubaho.