Umukuru w’Igihugu yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo gutangarizwamo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus dore ko iheruka ariyo yatangarijwemo ko amashuri agiye gusubukurwa.
Inama y’Abaminisitiri yaherukaga kuba ku wa 25 Nzeri, icyo gihe yanzuye ko amasaha y’ingendo avanwa saa tatu z’ijoro agashyirwa saa yine ndetse ko amashuri agomba gufungurwa nyuma y’amezi agera kuri arindwi afunzwe.
Muri iyi nama byitezwe ko hatangazwa ibijyanye n’ingengabihe y’amashuri agomba gufungurwa, ndetse bitewe n’uko ubwandu bwa Coronavirus bwacogoye ugereranyije na mbere, birashoboka ko n’amasaha y’ingendo ashobora kongera guhinduka kugira ngo abantu babashe gufashwa kubona umwanya uhagije wo gukora mu kuzahura ubukungu bw’igihugu bwazahajwe n’iki cyorezo.
Kugeza ubu mu Rwanda harabarwa abantu 31 bamaze guhitanwa na Coronavirus mu gihe 4896 bo bamaze kwandura.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rubavu baganariye na Rwandatribune.com barifuzako mu iyi nama hategerezwa ku ifungurwa ry’umupaka uhuza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’uRwanda ubuhahirane n’umujyi wa Rubavu na Goma ugasubira mu buryo.
Undi muturage witwa Kamanzi utuye mu Karere ka Musanze we yavuze ko icyo bifuza ko iyinama yatekereza ku bafite utubari natwo tukaba twakongera tugakomorerwa hagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid19.
Ntirandekura Dorcas