Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame agiye kwitabira inama ikomeye ya G77 izabera I Havana muri Cuba.
G77 ni itsinda ry’ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere byo muri Aziya , Afurika n’Amerika yo hagati ndetse n’Amerika y’Epfo ryashinzwe ku ya 15 Kamena 964, kuva icyo gihe rikaba ryaragutse , ubu rikaba rigeze ku banyamuryango 134. U Rwanda ruri mu bihugu 77 bya mbere byatangije uyu muryango
Uru rubuga rwa G77 rugaragaza u Bushinwa nk’umunyamurwango ariko Guverinoma ivuga ko ishyigikiye G77 ariko itabarirwamo, gusa ikemeza ko ikomeje umubano mwiza w’ubufatanye n’uyu muryango mu rwego rwa G77 plus China
Ihuriro rya G77 rigamije guteza imbere inyungu rusange z’ubukungu z’abanyamuryango no Kongera ubushobozi buhuriye bw’imishyikirano cyangwa kugira ijambo mu muryango w’abibumbye
Iyo nama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Peerezigda wa Breasil , Luiz Incio Lula da Silva:
Uwa Argentine, Alberto Fernadez, Uwa Colombia Gustavo Petro, uwa Irak , AbdelatifRashid, uwa Palestine Mahmoud Abbas, Uwa AngolaJoao Lourenco, uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye, n’uwa Honduras , Xiomaran’abandi
Minisitiri w’bubanyi n’amahanga wa Cuba , Bruno Rodriguez, aherutse gutangariza abanyamakuru ko iyi nama ari ngombwa mu gikhe cy’ibibazo by’inzego nyinshi ku isi .
Yavuze ko iyi nama izaba mu gihe ibihugu bikiri mu nzira y’iteramberebishakisha uburyo bwo gukemura ibyo bibazo mu rwego rw’ubwigwnge n’ubusugire bwabyo
Cuba yatangiye kuyobora by’agategenyo Group of 77 n’u Bushinwa kuva muri Mutarama uyu mwaka, ku nshuro ya mbere bwiyemeza guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu biri mu nzira y’iterambere.