Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we , berekeje mu gihugu cya Yorudaniya kwitabira ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami w’iki gihugu.
Ni ubukwe bw’igikomangoma Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, bwabaye kuri uyu wa 01 Kamena 2023 i Amman muri Yorudaniya , aho Perezida Paul Kagame na Mademu we Jeanette Kagame ari bamwe mu bashyitsi bimena bitabiriyiriye ubu bukwe bw’agatangaza.
Umuhango w’ubukwe watangijwe no gusinya ku masezerano yo gushyingiranwa mu Ngoro ya Zahran, hakurikiraho gahunda yo kwakira abashyitsi no gusangira ibya nimugoroba bibera mu Ngoro y’i Bwami ya Al Husseiniya.
Yorudaniya n’u Rwanda, bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse Abayobobozi b’ibihugu byombi, bakaba bafitanye umubano w’ihariye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Ni byiza rwose ariko First Lady, niba ari kuriha yari yambaye mu bukwe, ndamunenze kuko byari kuba byiza kurusha, iyo aserukana Umushanana. Ubwo tutari muri RDC, ndatuje kuko ntari bumanuke shishi itabona muri gereza ya Makala, mwene wabo wa Madrid-Mageragete.