Perezida Kagame yageze i Gatuna hafi saa sita ari kumwe na Perezida Lourenço wa Angola hamwe na Tshisekedi wa RDC, bo babanje kunyura i Kigali mbere yo kwerekeza i Gatuna.
Perezida Museveni we yageze i Gatuna hakiri kare, ariko aguma hakurya y’umupaka arindira bagenzi be baturukaga i Kigali, ari nabo bamwakiriye ahabereye ibiganiro.
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera itotezwa bahurirayo naryo, ndetse icyo gihugu gishinjwa gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, RUD Urunana n’indi.
U Rwanda kandi rushinja umuturanyi warwo wo mu majyaruguru kubangamira ubucuruzi bwarwo, kuko hari ibicuruzwa by’abanyarwanda byagiye bifatirwa nta mpamvu, ku buryo byahungabanyije ubucuruzi bwanyuraga mu muhora wa ruguru.
Ibaye kandi mu gihe Uganda ikomeje gutera intambwe mu gushyira mu bikorwa ubusabe bw’u Rwanda, aho yatangaje ko yatesheje agaciro pasiporo yari yarahawe Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC.
Ku wa Gatatu nabwo Uganda yarekuye abanyarwanda 13 bari bafungiwe muri Uganda, hamwe n’abandi babiri bashinjwa kugaba ibitero mu Kinigi byahitanye abantu 14 umwaka ushize, ndetse bemera ko babigizemo uruhare.
Byitezwe ko iyi nama isinyirwamo amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagati y’u Rwanda na Uganda.
Mu gihe ibihugu byombi byaba binyuzwe n’intambwe yatewe hagendewe ku byasabwe na buri gihugu mu gukemura ibibazo, aba bakuru b’ibihugu basuzuma ikibazo cyo “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”
UMUKOBWA Aisha