Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, batumiwe mu nama ya G20 izabera i Roma mu Butaliyani.
G20 ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi.
Perezida Kagame na Tshisekedi batumiwe mu nama ya 16 y’uyu muryango iteganyijwe hagati y’itariki ya 30 n’iya 31 Ukwakira.
Izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byibumbiye muri uriya muryango ari byo Argentine, Australia, Brésil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, n’u Butaliyani.
Ibindi bihugu n’u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Saoudite, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Turkiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizitabira iriya nama nk’abatumirwa.
Ibindi bihugu byatumiwe muri iriya nama birimo Algeria, Brunei, Nouvelle Zealand, Singapore, Espagne n’u Buholandi.
Inama ya G20 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, igiye kuba nyuma y’iheruka guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’iterambere bo mu bihugu bigize uriya muryango.