Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022, biteganyijwe ko I Wshington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) hagomba gutangira inama ihuza iki gihugu cy’igihangange ku Isi, n’ibihugu byo k’Umugabane w’Afurika.
Ejo kuwa 12 Ukuboza 2022, Perezida Felix Tshisekedi wa DRC nibwo yageze i Washington aho agiye kwitabira iyo nama.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, nawe ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagomba kwitabira iyo nama.
Mu gihe hari umwuka mubi hagati ya Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, byitezwe ko aba Bakuru b’Ibihugu bamaze iminsi barebana iyingwe kubera ikibazo cya M23 n’umutwe wa FDLR, bari buze guhurira muri iyo namana.
K’urundi ruhande ,hari amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC), avuga ko mu biraje inshinga Perezida Felix Tshisekedi agomba kuvugira muri iyo nama , harimo kugaragaza ko u Rwanda arirwo rutera inkunga umutwe wa M23 no gusaba USA kurufatira ibihano bikomeye.
Byitezweko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ,nawe aragaragaza aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cya M23 no kugaragaza uruhare rwa DRC mu gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Amakuru yo kwizerwa agera kuri Rwandatribune.com , avuga ko Perezida Joe Biden , yateguye gahunda yo guhuza Perezida paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC, mu rwego rwo gukemura amakimbira bafitanye no gushaka uko yahosha binyuze mu nzira y’ibganiro.
Perezida Joe Biden, ntabwo ariwe uraba ubaye uwambere mu kugerageza guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.
Muri Nyakaganga 2022, mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye , Perezida Emmanuel Macro w’Ubufaransa nabwo yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi, abasaba gukemura amakimbirane bafitanye binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Hari Kandi na Perezida Juao Laurenco wa Angola umaze igihe ahuza aba bayobozi bombi mu biganiro bikunze kubera i Luanda ,ariko kugeza magingo aya ubu buhuza bwose nta musaruro buratanga.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
buriyo yokwizera les congolais! bunva ururimi rw’ amasasu gusa