Uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Mozambique guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yakiririye mugenzi we w’u Rwanda mu Mujyi wa Pemba w’Intara ya Cabo Del Gado, nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambike ziwirukanyemo ibyihebe.
Perezida Kagame yabanje kuganiriza abasirikare hamwe n’abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique kurwanya ibyihebe, abashimira icyo gikorwa ariko anabateguza ikindi cyo gufasha iyo ntara kubaka amahoro arambye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi bahise bagirana ibiganiro mu muhezo byitwa tête-à-tête, mbere y’isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Itangazo kuri twitter y’Urugwiro rigira riti “Perezida Kagame na Perezida Nyusi barimo kuganira imbonankubone ‘tête-à-tête’ mbere y’uko habaho ibiganiro bihuza impande zombi no gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Mozambique”.
Nyuma y’ayo masezerano Perezida Nyusi yakiriye ku meza mugenzi we w’u Rwanda, basangira ifunguro rya nimugoroba(dinner).
Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko abakuru b’igihugu bagirana ikiganiro n’abanyamakuru, ndetse banayobore ibirori bikomeye muri icyo gihugu byitiriwe Umunsi wa gisirikare (Army Day) biza kubera kuri sitade y’i Cabo Del Gado.