Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yagaragaje urugero rwiza rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inama y’abaminisitiri tariki 30 Mata 2020 yo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Amafoto yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame yambaye agapfukamunwa ndetse n’babri bitabiriye inama y’abasirikare bakuru yari iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga kuri uyu wagatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2020 i Gako mu Karere ka Bugesera Intara y’Iburasirazuba.
Kuba Perezida wa Repubulika yambaye agapfukamunwa bikwiye kubera isomo rikomeye abaturarwanda bose bakunda kwinangira ku ishyirwamubikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo nk’uko hari abakunda kugaragazwa na Polisi y’u Rwanda bafashwe barenze kuri ayo mabwiriza.
Muri iyi nama yitabiriwe n’abasirikare bakuru bose bari bambaye agapfukamunwa ndetse banubahirije intera nibura ya metero imwe mu rwego kwirinda Coronavirus.