Mu mpera z’icyumweru gishize, umunyapolitiki akaba umuyobozi w’Ishyaka Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yumvikanye asaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abayirwanya barimo umutwe wa FDLR ubu ubarizwa mu mitwe y’iterabwoba.
Mu bo yashyize ku rutonde harimo n’imitwe y’Abanyarwanda yitwaje Intwaro ikorera byumwihariko mu Burasirazuba bwa DRCongo nka FDLR yagiye inibaruka indi mitwe yayiyomoyeho nka CNRD/FLN, Rud-Urunana, FPP.
Nubwo mu bihe bitandukanye yagiye igaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, Iyi mitwe yose imaze imyaka myinshi igerageza gushoza intambara ku Rwanda ariko byakomeje kuyibera ihurizo rikomeye kuko kugeza magingo aya ntacyo irabasha kugeraho.
Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame izera kuganira na yo?
Nubwo Dr Frank Habineza yatanze igitekerezo ke, abakurikiranira hafi Pokitiki y’u Rwanda basanga ibi ari nk’inzozi kuko Leta y’u Rwanda itakwemera kugirana ibiganiro n’iyo mitwe.
Iyi ni imitwe ahanini yashinzwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi nyuma yo gutsindwa na FPR Inkotanyi 1994 bahungira mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Ni imitwe kandi igizwe n’abantu bahora bagaragaza neza ko batiteguye kureka imyumvire ishingiye ku macakubiri n’urwango bahoranye mbere ya 1994 kuko kugeza ubu imirongo migari ya Politiki yabo ishingiye ku ngengabitekerezo ya Hutu-Power nk’uko abayobozi bayo badahwema kubyivugira mu icengezamatwara ryabo ko barwanira ubwoko bw’Abahutu no kugaragaza urwango bafitiye Abatutsi.
Kuba abagize iyi mitwe bagaragaza ko batarwanira inyungu z’Abanyarwanda bose ahubwo bakagaragaza ko bahagarariye inyungu z’igice kimwe cy’abanyarwanda, biragoye cyane ko Perezida Paul Kagame yakwicarana ku meza amwe na bo.
Ikindi Ni uko Leta y’u Rwanda ifata iyi mitwe nk’iyiterabwoba kubera ibikorwa bitandukanye by’urugomo yagiye ikorera ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Si u Rwanda gusa kuko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’indi miryango mpuzamahanga, na bo bashyize umutwe wa FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ibarizwa mu Isi, ndetse bamwe mu bayobozi bayo, barimo na Perezida wayo Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zibata muri yombi. Bikaba byagorana ko Perezida Paul Kagame Leta yakwicarana n’imitwe y’iterabwoba ngo bagirane ibiganiro.
Hari n’abagaragaza ko nta Mpamvu yatuma Leta y’u Rwanda yicarana n’iyi mitwe bitewe n’uko kuva yashingwa ndetse igatangiza n’ibikorwa byayo nta na Cm 1 y’ubutaka bw’u Rwanda irabasha gufata.
Abahanga mu gukemura ibibazo bya Politiki, bemeza ko bigoye cyane kubona Leta iyo ari yo yose yemera kwicarana n’abayirwanya bitwaje intwaro badafite icyo bayitwaye n’ubwo haba hari imigambi mibisha baba bayifitiye.
Ikindi ni uko muri iyi mitwe bamwe mu bayobozi bayo n’abarwanyi bayo ubu bahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kubona ko ntacyo barwanira, aho bajyanwa mu kigo cya Mutobo bagahabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu barangiza, ku babishoboye bagasubizwa mu gisirikare abandi mu buzima busanzwe.
Urugero rwiza n’urwa Gen Rwarakabije wahoze ari umugaba mukuru wa FDLR ariko nyuma aza guhitamo gushyira intwaro hasi ataha mu Rwanda ari kumwe n’abandi bayobozi n’abarwanyi ba FDLR.
Icyo gihe we n’abo bari kumwe basubijwe mu gisirikare ndetse Gen Rwarakabije agirwa umukuru wa za Gereza mu Rwanda nyuma ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwakira neza abifuza kurambika intwaro hasi bagataha mu rwababyaye ndetse rukaba rutarahwemye kubikangurira n’abakiri mu mashyamba.
Nk’uko bamwe muri bo bibitangiye ubuhamya, ngo abanga gutaha, bagahitamo kunambira mu mashyamba ya DRCongo, babiterwa no gutinya kuryozwa uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko nabo ubwabo bazi neza ko ntacyo barwanira ndetse nta n’icyo bapfa kugeraho, usibye kurengera inyungu za bamwe mu bayobozi babo no guhora babiruka inyuma kugira ngo bakomeze gusunika igihe bataryojwe ibyaha birimo ibya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iterabwoba bashinjwa.
Abasesenguzi mu byapolitiki bemeza ko bashingiye kuri izi mpamvu zose n’izindi tutabashije kurondora, biragara ko nta kintu gifatika iyi mitwe irwanira gifitiye Abanyarwanda bose akamaro usibye kwishakira ubutegetsi n’imyumvire ishingiye ku mateka yabo yiganjemo amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo z’ubuhezanguni byagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM
Bwana Claude Hategekimana,
Dore hasi nsubire mubyo nashubije ejo ku nkuru nk’iyi yari yanditswe na Adeline UWINEZA mukorana kuri Rwandatribune, avuga uko Depite Habineza Frank yasabye, ku Ijwi rya Amerika, Leta y’u Rwanda kugirana imishyikirano n’amashyaka atavuga rumwe nayo. Nongeyemo duke cyane.
======
Kuri Adeline Uwineza, Rwandatribune.com
Mbonye ibi mwanditse ko Depite Frank Habineza Frank yasabye, ku Ijwi rya Amerrica, Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe nayo.
Aliko sinumviise ibyo muheraho muvuga ko Leta yacu idakwiye kuvugana n’ abayoboye ariya mashyaka, kuko bose bakoze genocide cyangwa ngo bari kuri lisiti z’ibyihebe.
Uko tubizi ni uku:
1) ku byerekeye genocide:
1-a) FDLR-FOCA: ntacyo umuntu yavuga, kuko abayobozi bayo bamwe bari bari mu gihugu muri 1994, abandi bari hanze. Ariko ntibivuga ko abayobozi bose bakoze genocide. None se ni bangahe bakomeye muri Leta yacu kandi baregwa kuba bashobora kuba barakoze genocide cyangwa bari muri ayo mashyaka, harimo nka ba Rucagu Boniface na General Rwarakabije Paul wayoboye ALIR na FDLR.
1-b) FLN: abayobozi bayo bakoze genocide bate kandi benshi bari abasilikari muri RPA na RDF, mbere y’uko bahunga. Na Rusesabagina Pawulo barega bizwi ko nta genocide yakoze.
1-c) RUD-Urunana: Abayobozi bayo baranzwi bihagije. Prof Higiro Jean Marie-Vianney wayoboraga Radio-Rwanda yari muri MDR ahita ahunga Interahamwe indege ikimara guhanurwa, ahungira muri Leta z’Unze Ubumwe za America. Dr Kanyamibwa Felicien bizwi ko yagiye muri Amerika muri 1990, ndetse ngo yari n’inshuti magara, pata na rugi, y’uyu muherwe tuzi Gatera Egide w’icyegera cya Nyakubakwa President Paul Kagame, kugeza avuye mu Rwanda; ngo bakundaga no kujyana kwa Mzee Murefu, se wa First Lady Jeannette Nyiramongi Kagame ndetse baziranye na First Lady. Nabonye n’ahantu Dr Kanyamibwa Felicien avuga ahubwo ko na bene wabo bakorewe genocide babaziza ngo ko bashobora kuba ari abatutsi (mwisomere ibyo yinadikiye kuri AfroAmerica Network, inkuru yitwa: Rwanda: What is Wrong With Gen Paul Kagame and RPF regime: Remembering my Brothers Maj Ir Emmanuel Munyaruguru, Thaddée Munyamvuke, and Oban Ndarama, My Sisters Priscilla Nyirarusagi Nyarahabineza and Appoline Elizabeth Mujawimana and my Nephew Twizere)
1-d) RNC: Ubwo se General Kayumba Nyamwasa, Prof Himbara David, Dr Rudasingwa Theogene murashaka kuvuga ko bakoze genocide?
2) ku byerekeye abayobozi bafatiwe ibihano ku isi:
2-a) FDLR-FOCA: Gen Ntawunguka Pacifique (Omega), na Gen Byiringiro Viictor bo bari ku malisiti hirya no hino, birazwi
2-b) RUD-Urunana: nta muyobozi n’umwe wafatiwe ibihano. Ahubwo isi yarabashyigikiye mu bintu byinshi byiza bagiye bakora harimo biriya dusoma by’i Roma, Kinshasa, Kisangani, na Kasiki (murebe hano: http://www.nationaldemocraticcongress.org), bakoranaga n’ubutegetsi bwa DR Congo, ONU, Union Européenne, USA, Afrika y’Epfo, n’ibindi mu gushaka ko impunzi zataha, hanyuma Leta ya Kabila Yozefu ifatanije na Leta yacu y’u Rwanda bakabisopanya biri hafi kugera ku ntego nziza.
2-c) FLN: nta n’umwe uzwi wafatiwe ibihano.
Muri make rero: Niba koko mukunda iki gihugu cyacyu, ahubwo mwari mukwiye gushyigikira igitekerezo cya Depite Habineza Frank , cyo gusaba abayobozi bacu bakajya mu mishyikirano ibintu bitaragera iwa Ndabaga.
Mwibuke kandi ko umuntu w’umunyabwenge kandi w’inyangamugayo asabana n’inshuti ariko agomba kwitegura kuganira n’umuntu ubisabye wese, kugira ngo agere ku ntego nziza.
Ku bwanjye rero, numva bakwegera RNC, FDLR, RUD-Urunana (numva ngo ifatanije na RPR-Inkeragutabara mu cyo bise NDC), na FLN. Kwegera RNC biroroshye kuko Gen Kayumba Nyamwasa na Prof David Himbara baziranye n’abayobozi bacu.
Na FLN kuyegera ntibikomeye kuko benshi bahoze muri RPF.
RUD-Urunana na RPF-Inkeragurataba nabyo ndumva byakunda vuba kuko Kanyamibwa Felicien yari inshuti magara ya Gatera Egide na Ntashamaje Gerard, kandi benshi mu bari muri RPR-Inkeragutagabara bafatanije na RUD-Urunana bahoze muri RPF/RDF.
FDLR-FOCA yo, General Kabarebe yivugiye kenshi ko ajya aganira na Gen Ntawunguka Pacifique (Omega). Ubwo rero abayobozi bacu bahera aho ngaho.
Ngibyo ibitekerezo byanjye.
Mugire amahoro y’Uwiteka.
Yohani
Ese Frank yagiye akaganira nabo maze tukareba