Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaciye amarenga ko ashobora kwiyamamaza mu matora 2024 mu gihe abaturage baba babihisemo.
Ibi Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman ukorera France 24 kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022.
Uyu munyamakuru yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu matora y’umwaka ataha maze asubiza ko amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.
Yagize ati: “Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.”
Perezida Kagame yavuze ko usanga abenshi mu banenga imiyoborere y’u Rwanda batavuga ko umusaruro itanga ari mubi cyangwa ko amatora atakozwe mu mucyo, ahubwo bibanda ku kuba umuntu yaratowe inshuro nyinshi kandi bo batekereza ko agomba kuba afite igihe ntarengwa.
Yavuze ko abaturage bayobowe ari bo bashobora guhitamo niba badashaka umuyobozi umwe mu gihe kirekire cyangwa bagahitamo umwe babona ubafitiye akamaro agakomeza kubafasha mu rugendo rwo kugera ku nzozi zabo.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri 2024 akazabanzirizwa n’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko azaba muri
Ntawundi dushaka atari HE Paul Kagame, Imana ikomeze imurinde kandi imuhe imbaraga zo gukomeza gukorera abanyarwanda. Niwe ntawundi.