Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro kuri Telefoni n’Umwami Charles III w’u Bwongereza nyuma y’itanga ry’umwamikazi Elizabeth II.
Nk’uko Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yabitangaje, yavuze ko ibiganiro yagiranye n’Umwami Charles w’u Bwongereza byibanze ku kumwihanganisha mu bihe bitoroshye arimo, nyuma y’itanga ry’umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth II.
Yagize Ati:” Nagize amahirwe yo kwihanganisha Umwami Charles wa III uherutse kubura umubyeyi we , Umwamikazi Elizabeth II binyuze mu kiganiro twagiranye kuri Telefoni. U Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’Umwami Mushya Charles III mu gukomeza ibikorwa by’umuryango Common Wealth bifitiye inyungu abaturage “
Perezida Kagame , usanzwe ari n’umuyobozi w’Umuryango Common Wealth aheruka gutegeka ko ibendera ry’u Rwanda , irya Common Wealth n’iry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ari mu Rwanda yose yururutswa mu rwego rwo kunamira Umwamikazi Elizabeth II watanze kuwa 8 Nzeri 2022.
Umwamikazi Elizabeth niwe wari umuyobozi w’Ikirenga w’Umuryango Common Wealth, mu myaka 70 ishize, kuri ubu uyu mwanya ukaba wasigaranwe n’Umwami Charles III wamusimbuye.
I had the opportunity to express through a phone conversation, my sincere condolences to His Majesty King Charles III for the passing of his mother Her Late Majesty Queen Elizabeth II.
— Paul Kagame (@PaulKagame) September 15, 2022