Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya CHOGM iteraniye i Kigali, Perezida Paul Kagame yashimiye Umwamikazi Elizabeth II wagize uruhare rukomeye mu gutuma umuryango wa Commonwealth ukura.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022 ubwo yatangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iyi nama yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu nama nk’iyi ari umwanya mwiza wo gushimira Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II kuko mu myaka 70 amaze ku buyobozi “Commonwealth yagiye ikura haba mu mibare ndetse nno mu ntego zayo.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo umuryango wa Commonwealth uzwiho kuba uhuriyemo Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ndetse ko ubwacyo kiharira imyanya ine ariko ko hari ikintu cy’ingenzi kiranga abagize uyu muryango.
Yagize ati “Ikituranga ni indangacaciro ziri mu masezerano ya Commonwealth ndetse n’intego y’imiyoborere myiza, igendera ku mategeko ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
U Rwanda rwakiriye iyi nama ya CHOGM ibaye ku nshuro ya 26, ikaba ari iya gatandatu ibereye ku mugabane wa Afurika.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ari iby’agaciro kuba iki Gihugu cy’imisozi Igihugu cyakiriye iyi nama mu gihe ari cyo kikiri gito muri uyu muryango kuko ari cyo giheruka kwinjiramo nyuma ndetse kikaba kidafitanye amateka maremare n’u Bwongereza kuko butigeze bugikoloneza mu gihe ibindi hafi ya byose biri muri uyu muryango byakolonijwe n’u Bwongereza.
Yavuze ko ibi bishimangira indangagaciro z’uyu muryango zo gufungurira imiryango buri wese ndetse no guhuriza hamwe imbaraga.
RWANDATRIBUNE.COM