Perezida Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres baganira ku nama yiswe ’Summit of the Future’ iteganyijwe kuzaba umwaka utaka, izigirwamo ibibazo byashegeshe isi muri iyi myaka ya vuba aha, birimo icyorezo cya Covid-19, intambara yo muri Ukraine n’ibindi.
Bagiranye iki kiganiro aho Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye ibera i New York kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Nzeri 2023, ihurije hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Guterres byanagarutse kandi ku ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), amavugurura ajyanye n’ibyo za guverinoma zikwiye gukora mu kubungabunga ubudahungabana bw’ifaranga n’urwego rw’imari.
Muri iyi nama hazigirwamo uko ibihugu byafatanya mu guhangana n’ibibazo byugarije isi no kuziba icyuho mu by’imiyoborere no kongera kugaragaza ubushake mu guharanira kugera ku ntego z’iterambere rirambye n’imikorere ishyira imbere ubuzima bw’abaturage.
Mu ngingo z’ingenzi Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Nteko Rusange ya Loni, harimo guha umwanya Afurika ahafatirwa ibyemezo bitandukanye biyireba ndetse n’ibireba isi muri rusange.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kandi yagarutse ku bundi busumbane bwigaragaza mu bigo mpuzamahanga by’imari, bitanga inguzanyo ku bihugu bitandukanye.
Yongeyeho ko ibihugu byo muri Afurika, bisabwa inyungu nyinshi hitwajwe ko nta cyizere cy’uko ayo mafaranga azagaruzwa, mu gihe ibindi bihugu byo ku yindi migabane nta mananiza nk’ayo bishyirwaho.
Uwineza Adeline