Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, mugenzi we wa Angola, Manuel Gonçalves Lourenço, baganira ku bibazo by’umutekano mu karere.
Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Angola ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, baganira ku bibazo by’umutekano mu karere.
Perezida Lourenço usanzwe uri n’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Uyu Mukuru w’Igihugu agendereye u Rwanda mu gihe rutari gucana uwaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irushinja gushyigikira umutwe wa M23.
Ageze mu Rwanda nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António nawe yari yaraye ageze i Kigali.
Minisitiri António yageze mu Rwanda avuye i Goma, aho ku wa Gatatu yahuye n’abasirikare bahagarariye Inama y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGRL), mu itsinda rishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka.
Yari ajyanywe no kwerekana Lieutenant General Nassone João ukomoka muri Angola, wagizwe umuhuzabikorwa w’iyi komisiyo.
Izi ngendo zose ziri muri gahunda ya Luanda yo gushaka amahoro mu karere, by’umwihariko kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’igihugu, ibirego u Rwanda ruhakana.
Ku rundi ruhande, u Rwanda na rwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.