Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yabonanye na Dr. Lassina Zerbo, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike na Nikereyeli
Muri iki kiganiro umukuru w’igihugu yari ari kumwe kandi na Dr. Fidel Ndahayo Umuyobozi Mukuru w’iki kigo. Aba bayobozi baganiriye byinshi birimo akamaro k’ingufu za nikeleyeri ku hazaza h’umugabane w’ Afurika.
Iki kigo gifite intego yo guteza imbere ikoreshwa mu mahoro ry’ingufu za atomike hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu nshingano iki kigo gifite harimo kugira inama Leta mu bijyanye n’ingufuza z’atomike; guteza imbere ikoreshwa mu mahoro ry’ingufuza atomike; kugena imikoreshereze y’amashanyarazi aturuka ku ngufu za nikeleyeri n’indi mikoreshereze y’ingufu za atomike mu buryo bw’amahoro.
Kinashinzwe guteza imbere, gufasha mu kubaka no mu kubungabunga inyubako zikorerwamo ibikorwa bibyara ingufu za nikeleyeri hagamijwe gutunganya ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa bibyara n’ingufu za atomike.
Iki kigo kimaze igihe gikorera mu Rwanda ni ikigo kirebererwa na Perezidansi ya Repubulika.