Perezida Kagame yagaragaraije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antoinio Guterres ko ikizashyira iherezo ku mutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo ari ibiganiro.
Ibi Perezida Kagame yatangaje ko yabiganiriye na Guterres wa UN mu biganiro bagiranye kuri Telefoni byagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yatangaje ko bemeranya ko uburyo bumwe bwo Gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa RD Congo ari ugukurikiza inzira y’amahoro yagenwe n’ibiganiro byabereye i Nairobi na Luanda.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati:“Mu masaha make, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC. Uburyo bwo kuyahosha no gukemura ibibazo mu mahoro, bushingiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga. Igisabwa ni ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.”
Ikiganiro cyahuje aba bayobozi bombi cyabaye mu masaha y’amasaha make RDC ifashe umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Vincent Karega.
Ni mu gihe kandi imirwano ishyamiranyije umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ikomeje gukaza umurego aho ibice bimwe na bimwe by’igihugu bikomeje kwigarurirwa n’aba barwanyi.