Mu kwishimira ko u Rwanda rugize Karidinali wa Mbere m mateka,Perezida Kagame yageneye impano idasanzwe Karidinali Kambanda na Kiliziya muri rusange .
Ni mu gitambo cya Misa y’umuganura yasomwe na Karidinali Kambanda Antoine kikanitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.Impano Perezida Kagame yageneye Kiliziya Gatolika ni ikibanza cyo kubakamo Diyosezi ya Kigali, giherereye ahahoze Gereza ya Nyarugenge 1930 mu mujyi wa Kigali.
Mu ijambo rya Karidinali Kambanda yashimiye Perezida Kagame mu ku bw’ubutumwa yamugeneye ubwo yari amaze gutorerwa kuba Karidinali na Papa Francis I. Yagize ati” Nshimiye Perezida Kagame kubw’ubutumwa bwuje impanuro yanyoherereje nk’imara gutorwa nka Karidinali”
Kambanda yashimiye kandi Perezida Kagame wahaye Kiliziya impano idasanzwe yo kubakaho ingoro y’Imana izaba ibereye Kigali inahesha Imana ishema. Yagize ati”Nshimiye Perezida Kagame kandi kukibanza yaduhaye cyo kubakamo Diyosezi ya Kigali, bityo ahahoze ari igorogota hakaba hagiye guhinduka ubutaka bw’umugisha n’umukiro”
Mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageneye abitabiriye Misa ya Mbere ya Karidinali Kambanda yashimiye Kambanda ndetse anavuga ko u Rwanda ruterwa ishema n’abana baryo iyo batera imbere ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati”Nkuko dutewe ishema na Karidinali Kambanda tunafite inshingano zikomeye zo kumufasha kuzuza inshingano yahawe. Ni ishema kuri twe kubona Umwana w’u Rwanda yuzuza inshingano yatorewe uko bikwiye.
Antoine Kambanda yagizwe Karidinali ku wa 28 Ugushyingo 2020 na Papa Francis I, ni umuhango wabereye muri Bazirika ya Mutagatifu Petero I Roma.
Ildephonse Dusabe