Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Pemba mu Murwa Mukuru w’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’amezi arenga abiri u Rwanda rwohereje abapolisi n’abasirikare bo kurwanya ibyihebe muri iyo Ntara ya Cabo Delgado, ndetse kuri ubu ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique iyo Ntara yamaze gukurwa mu maboko y’abakora iterabwoba bari bamaze imyaka igera kuri ine bayigaruriye.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi 2, biteganyijwe ko Perezida Kagame azaganiriza abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kurandura umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kiyisilamu wari warayogoje iyo ntara.
Byitezwe kandi ko Perezida Kagame na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi bazagirana ibiganiro mu muhezo.
Perezida Kagame asuye iyi Ntara mu gihe abaturage basaga 25,000 bamaze gusubizwa mu byabo bari barakuwemo n’intambara n’ubwicanyi bwakorwaga n’ibyihebe.
Abaturage ba Cabo Delgado ndetse n’aba Mozambique muri rusange, barashimira inzego z’umutekano z’u Rwanda zabakijije ibyihebe byabiciye imiryango ndetse bikabagira impunzi mu gihugu cyabo.
Kuva taliki 9 Nyakanga uyu mwaka, ni bwo ingabo na Polisi by’u Rwanda byatangiye ibikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse mu gihe kitageze ku byumweru 2 zari zamaze kwirukana ibyihebe mu Mujyi wa Palma ku buryo kugeza magingo aya abasaga 25,000 ku 38,000 bari barakuwe mu byabo bamaze gutaha.
Mu Mujyi wa Palma urujya n’uruza rwatangiye kugaruka, ibikorwa by’ubushabitsi n’ubucuruzi muri rusange na byo bitangiye kuzura umutwe.
Ku batuye Palma ngo u Rwanda rwabagaruriye icyizere cy’ubuzima kandi ngo ntako bisa kubona ubufatanye buranga inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’igihugu cyabo cya Mozambique.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col. Ronald Rwivanga, avuga ko nyuma ya Palma ibikorwa byo gucyura impunzi n’abakuwe mu byabo n’ibyihebe bizakomeza no mu tundi duce tumaze kugarukamo ituze n’umutekano usesuye.
Mu ntara ya Cabo Delgado habarurwa abakabakaba miliyoni bakuwe mu byabo n’ibyihebe n’abakabakaba 3,000 byambuye ubuzima.