Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, yageze i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yagiye kwitabira Inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudan ndetse n’iyo kwiga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.
Inama Perezida Kagame azitabira zizaba tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko inama izayoborwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.
Iyi nama kandi izakoreshwa nk’umwanya kuri Sudani wo kongera kwigaragaza neza ku Isi ndetse ikerekana ko ifunguye imiryango ku bucuruzi mpuzamahanga nyuma y’igihe kinini yarafatiwe ibihano bitandukanye.
Perezida Kagame uri mu Bufaransa yabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mbere y’uko yitabira izi nama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’iyo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.
Uretse izi nama ebyiri azitabira, amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.
Bivugwa ko gahunda y’ibi biganiro yanogerejwe i Kigali tariki ya 9 Mata. Byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Vincent Duclert wari mu ruzinduko i Kigali ubwo yashyikirizaga Umukuru w’Igihugu raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Vincent Duclert yavuze ko muri iki gihe umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wafashe icyerekezo gishya.
Amakuru avuga ko muri iyo nama, Perezida Kagame yagejeje kuri Duclert icyifuzo cyo kongera guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath. Mu 1990, bombi bitabiriye amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe Kagame wari woherejwe na Uganda mu mwanya wa Fred Rwigema, ntiyabashije gusoza amasomo ye kuko yayacikirije nyuma y’urupfu rwa Rwigema wishwe mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohoza igihugu.
Undi Perezida Kagame azahurira nawe i Paris ni Jean Varret w’imyaka 86, wari ushinzwe Ibikorwa by’ubufatanye mu bya Gisirikare muri Leta y’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.
Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994 gusa we ashobora kutitabira kubera ibibazo by’ubuzima bwe butifashe neza.
Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z’u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié w’imyaka 81 wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Usibye aba bahoze ari abasirikare, Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.
U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.