Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo,Cyril Ramaphosa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo bibinyujije kuri Twitter, byatangaje ko ibiganiro byabo bayobozi byabereye i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.
Nta ngingo yigeze itangazwa ko yaba yagarutsweho muri ibyo biganiro.
Muri uru ruzinduko rwa Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na bagenzi be bandi barimo uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi n’uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Perezida Kagame na Perezida Ramaphosa baherukaga guhurira i Addis Abeba muri Ethiopie, muri Gashyantare 2020 ubwo bari bitabiriye Inama ya 33 isanzwe ya Afurika yunze Ubumwe, yiga ku guhagarika intambara ku Mugabane nk’uburyo bwo guharurira inzira iterambere wifuza.
Muri Werurwe 2019 nabwo aba baperezida bahuriye i Cape Town muri Afurika y’Epfo, mbere gato y’uko bombi bitabira isangira ryari ryateguwe n’Umuryango w’Abayobozi bakiri bato bitabiriye inama ya ‘YPO EDGE’.
U Rwanda na Afurika y’Epfo bifitanye umubano mwiza ariko mu minsi ishize wajemo agatotsi cyane cyane ko Afurika y’Epfo icumbikiye Kayumba Nyamwasa ukuriye RNC n’Umutwe w’abarwanyi wa P5, uhuriweho n’amashyaka atanu arwanya Leta y’u Rwanda. Kayumba kandi ashinjwa uruhare mu bitero by’iterabwoba birimo ibisasu byatewe mu mujyi wa Kigali mu 2010.
Kugeza ubu kandi Abanyarwanda bakomeje kugorwa no kubona viza zo kwerekeza muri Afurika y’Epfo, ikibazo Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa aheruka kuvuga ko kigiye gukemurwa, ariko imyaka igiye kuba ibiri bitarashoboka.