Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko I Riyadh muri Arabiya Sawudite, ni uruzinduko yaraye atangiye kuri uyu mugoroba, aho biteganijwe ko azitabira inama igomba guhuza Arabiya Sawudite n’ Afurika kuri uyu wa 10 Ugushyingo.
Iyi nama igiye guhuza umwami Abdulaziz n’abayobozi baturutse mu bihugu birenga 50 byo mu burasirazuba bwo hagati n’ Afurika.
Abayobozi bo muri Arabiya Sawudite n’ Afurika bizeye ko iyi nama izaganisha ku bufatanye burambye hagati y’Ubwami n’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, cyane cyane ku kubyaza umusaruro umubano w’ubukungu, umuco, na diplomasi byahozeho mu gihe kuva nakera no guhanga uburyo bushya.
Iyi nama ibaye mu gihe ubwami bw’Arabiya Sawudite bukomeje gushimangira ikirenge cyabwo kuri uyu mugabane.
Dore ko umubano usanzwe washyizweho bwa mbere hagati y’Ubwami n’ibihugu byinshi by’ Afurika mu myaka yo mu 1960, igihe babonaga ubwigenge ku bukoloni bw’i Burayi.
Kuva icyo gihe, umubano n’ibihugu byombi wagiye wiyongera, bituma Arabiya Sawudite iba umufatanyabikorwa ukomeye mu bihugu bitandukanye, n’u Rwanda rurimo.
Niyonkuru Florentin