Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda abofisiye 721 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako i Bugesera. Wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe cyugarije igihugu.
Abasoje amasomo yabo uyu munsi uko ari 721 barimo abakobwa 74. Bose bari mu byiciro bitatu barimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, Ubuvuzi, ndetse n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi n’Ingufu.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe mu masomo ajyanye n’ibya gisirikare gusa. Iki cyiciro kigizwe n’abari abasirikare bato mu ngabo 347 hamwe n’abari abasivili 159 bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangije mu mashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.
Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Maj. Gen. Innocent Kabandana, yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye kuko hari abatangiranye n’aba basoje amasomo ariko batabashije kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye.
Ati “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntabwo rwari rworoshye, 62 batangiranye ntibabashije kurangiza ku mpamvu zitandukanye zirimo gutsindwa amasomo, imyifatire ndetse n’uburwayi.”
Yongeyeho ko kuva iri shuri ryatangira mu 1999 ritanga amasomo akubiyemo ubumenyi, imikorere, indangagaciro n’imyifatire by’umwuga wa gisirikare ndetse ko mu 2015 ryagiranye ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda bwo gutanga amasomo atatu y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ariyo ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.
Yakomeje agira ati “Muri Nzeri mu 2020, twakiriye abanyeshuri baziga mu yandi mashami ane ya siyansi ariyo imibare, ubugenge, ibinyabuzima n’ubutabire, batangiye umwaka wa mbere muri uku kwezi kwa Mata 2021, tugendeye ku mashuri uko yabiteganyije.”
Yavuze ko iri shuri rikomeje imihigo, aho rifite gahunda yo gutanga amahugurwa ku barimu no gushaka imfashanyigisho zitandukanye zizifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi ku banyeshuri bahabwa amasomo ya gisirikare ndetse ko riri kwagurwa hubakwa andi mashuri, amacumbi n’ibibuga by’imikino n’imyidagaduro.
Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo guhora bazirikana ko umurimo wabo mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, gusa ababwira ko ari inshingano iremereye ikwiriye guhabwa agaciro gakwiriye ku buryo RDF ikomeza kwiyubaka igakomeza no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa.
Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, gukorana kwazo n’abaturage mu buryo bwa hafi byatumye u Rwanda rukomeza gutera imbere. Ndabasaba gukomeza muri uwo murongo no kudatezuka ku ntego. Kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu kigere aho cyifuza bisaba igisirikare cy’umwuga gifite imbaraga, ubushobozi n’imyifatire myiza.’’
Yavuze ko akazi abasirikare bakora n’inshingano za RDF bituma Abanyarwanda n’abaturarwanda bumva ko bafite umutekano usesuye, bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.
Perezida Kagame yashimiye Ishuri rya Gisirikare rya Gako rikomeje gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikare, ashimira abarimu, ubuyobozi bwaryo n’ubwa RDF muri rusange ku ntambwe nziza ikomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye.
Ati “Abafite amahirwe yo kwiga no guhugurirwa hano bagomba gukoresha uko bikwiye ibyo ishuri ritanga bakanafasha guteza iri shuri ubwaryo imbere.”
“Turabifuriza ishya n’ihirwe mu mirirmo mutangiye muri RDF kandi tubizeza inkunga yacu, ariko namwe mutanga inkunga yanyu kuri RDF. RDF ni umuryango twese duhuriyemo, ni umuryango umeze neza kandi twese twishimira kuba turimo. Iryo zina ryiza rizakomeze kubagaragaraho, mukomeze kuryubaka.’’
Umukuru w’Igihugu yasabye abofisiye binjiye mu Ngabo z’u Rwanda gukomeza kurangwa n’umwete, umurava n’imyifatire myiza ku buryo ibyo bamaze kugeraho bizababera imbaraga zo kugera no ku bindi byisumbuye mu mwuga w’igisirikare.